Abanyarwanda baba muri Guinée bizihije umunsi w’abagore

Abanyarwanda batuye muri Guinée hamwe n’inshuti z’u Rwanda, bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu birori byabereye ku cyicaro cya Ambassade y’u Rwanda i Conakry.

 

Byabaye ku wa 8 Werurwe 2026 mu mugoroba waranzwe n’ibiganiro bitandukanye byari bishingiye ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe ku rwego mpuzamahanga igaruka ku kwita ku burenganzura, uburinganire no guha imbaraga abari n’abategarugori bose, n’iyagenwe ku rwego rw’Igihugu igira iti “Umugore ni uw’agaciro.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Guinée, Théoneste Ntakirutimana na Irene Mukashema, ukorera muri icyo gihugu, mu biganiro byabo bagaragaje uruhare rw’abari n’abategarugori mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu.

Hagaragajwe intambwe yatewe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bashimangiye kandi ibyagezweho mu Rwanda mu guteza imbere ubushobozi bw’umugore, harimo kuba ahagarariwe mu nzego zitandukanye zifatirwamo ibyemezo.

Hafashwe urugero nko ku bagore bo mu Nteko Ishinga Amateko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite bagera kuri 63.75% ndetse no muri Sena umubare w’abagabo n’uw’abagore ukaba ungana.

Icyashimwe kandi ni uko no mu bindi byiciro, abagore bahabwa amahugurwa ajyanye no kwihangira umurimo by’umwihariko abana b’abakobwa bahawe amahirwe angana n’aya basaza babo aho ubu bitabira kwiga amashuri y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Bagaragaje amategeko yashyizweho ashimangira iryo hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye uhereye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi nk’itegeko ry’Abantu n’Umuryango ndetse n’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Shalom Keza na Shima Teddy bari bahagarariye urubyiruko na bo abatanze ubutumwa babinyujije mu mivugo bashima agaciro umugore yahawe n’uruhare rwe aho Umunyarwandakazi n’Umunyafurika bagaragaje ubushake n’ubudaheranwa ndetse baba n’ishingiro ry’icyizere cyo kurushaho kubaka ejo heza.

Kuri uwo munsi kandi, Dr Adelard Shyaka yahaye ikiganiro abawitabiriye kuri kanseri y’inkondo y’umura, agaragaza ikiyitera, uko yirindwa, uko isuzumwa, uko ikingirwa n’uko ivurwa.

Yagaragaje ko Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda yiyemeje kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura mu Banyarwanda bitarenze mu 2027, mbere ho imyaka itatu kuri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Asaba uruhare rwa buri wese mu kuyirandura ndetse kwitabira gutanga inkunga y’ubushobozi bukenewe mu kuyikingira kugira ngo irandurwe burundu.

Mu ijambo ryatanzwe n’uwari ahagarariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée muri uwo muhango, Serge Guillaume Nzabonimana yashimangiye ko ibyagezweho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, bishingiye mbere na mbere ku bushake bwa politiki y’u Rwanda idaheza kandi iharanira ko ntawe ugomba gusigara inyuma mu bana b’u Rwanda.

Yagaragaje kandi uburyo u Rwanda rushishikajwe no kongerera ubushobozi abagore no gushishikariza abana b’abakobwa kwiga ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.