Iran yateguje Trump ko ashobora kwicwa

Perezida w’Inama y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani, yasabye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitwararika cyane, amumenyesha ko nacunga nabi azicwa.

 

Ku wa 9 Werurwe 2026, Perezida Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko Iran nirasa ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli mu muyoboro wa Hormuz, Amerika izayisubiza byikubye inshuro 20.

Trump yanditse ko Amerika izarasa ku bikorwa bya Iran, ibisenye ku buryo bitazashoboka ko byazongera kubakwa. Ati “Tuzarasa ibikorwa byasenyuka byoroshye ku buryo bitazashobokera Iran kongera kubyubaka.”

Kuri uyu wa 10 Werurwe, Larijani yasubije Trump ko Iran idatinya ibikangisho byo mu nyandiko, amubwira ko n’abakomeye kumurusha batashobora gusenya iki gihugu.

Ati “Iran ntitinya ibikangisho byawe byo mu nyandiko. N’abakomeye kukurusha ntibashobora gusenya Iran. Ucunge cyangwa se uzicwe!”

Kuva Amerika na Iran byatangira intambara tariki ya 28 Gashyantare 2026, Larijani ni umwe mu bayobozi bake b’i Tehran bibasira Trump n’abandi bayobozi b’Abanyamerika.

Tariki ya 7 Werurwe, Larijani yatangaje ko Trump agomba kwishyura ikiguzi cy’intambara Amerika yashoje kuri Iran gusa bwo ntiyari yeruye ngo avuge niba amwifuriza gupfa.

Ubushinjacyaha bwa Amerika bugaragaza ko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja kuva iyi ntambara yatangira, zikeka ko hari umugambi Leta ya Iran iri gutegura wo kwicwa Trump.

Larijani yatangaje ko Trump acunze nabi, yakwicwa