Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ubutabera budakorera ku gitutu nk’icyo babonye abantu bashatse gushyira ku bagenzacyaha kuri dosiye ya Mike Habinshuti.
Mu minsi ishize RIB yataye muri yombi Mike Habinshuti, uyu akaba yarigeze kuba umujyanama wa Bruce Melodie.
Uyu mugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’icyiyezandonke, ndetse dosiye ye iri mu nzira z’ubutabera.
Icyakora Dr. Murangira yavuze ko batunguwe no kubona hari abavugaga ko hari abagenzacyaha bagambaniye Mike Habinshuti.
Ati “Abantu bavuga biriya turabazi, ni ababa batumwe n’umuryango we ngo ajye kuvuga biriya, ariko nibabatuma mujye mwibuka neza ko ushobora kwisanga uri gutangaza ibihuha. Nk’uwabitangaje uwamuhamagara akamubaza ngo twereke uko yagambaniwe yavuga ngo iki?”
Dr. Murangira yasabye ko abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru badakwiye kugwa mu mitego yo gukoreshwa n’abantu ku nyungu zabo bwite.
Ati “Dosiye iri mu butabera, wowe bakakohereza ngo ujye kuvuga ngo yaragambaniwe? Nawe ukabikora nta n’ibimenyetso, igihe utazabigaragaza rero uzaba watangaje ibihuha. Mwigwa muri uwo mutego!”
Dr. Murangira yavuze kandi ko benshi mu bakora nk’ibyo baba bashaka gushyira igitutu ku butabera bityo aboneraho kubibutsa ko ari ibintu bidashoboka.
Ati “Ntabwo ubutabera bukoreshwa n’igitutu, ubutabera bukurikirana ibimenyetso ntibukurikirana urusaku rwo ku mbuga nkoranyambaga. Iperereza ribaye riyoborwa n’urusaku rwo ku mbuga nkoranyambaga, ubutabera ntibwazigera bugerwaho.”
Muri Gashyantare 2026 ni bwo Mike Habinshuti yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’icyiyezandonke.

