Guverinoma ya Sénégal yasabye ko hakorwa iperereza kuri ruswa ishobora kuba yaratanzwe mu ifatwa ry’icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika(CAF), nyuma y’uko Akanama gashinzwe Ubujurire kemeje ko iki gihugu cyamburwa Igikombe cya Afurika cya 2025 kigahabwa Maroc.
ibi byose byakomotse kumakimbirane yagaragaye ku mukino wanyuma w’igikombe cya Africa wahuzaga igihugu cya Senegal ndetse na Moroc maze Maroc yahabwa penaliti senegal ikivumbura ndetse ikava mukibuga igasubira murwambariro.
nyuma y’iminota myinshi umukino wahagaze wongeye gusubukurwa maze penaliti ya Moroc yari yateje iki kibazo iraratwa ibyatumye Senegal igaruka mu mukino maze bikarangira itsinze uyu mukino inegukana iki gikombo.
gusa nyuma yuyu mukino habayeho kutavugarumwe kubyabereye muri uyu mukino kuko abenshi bahamyaga ko umusifuzi yasifuye uyu mukino abogamira kuruhande rwa Moroc cyane ko iyi kipe yanakoze ikosa rigaragara ariko uyu musifuzi ntatange penaliti ariko akaza kuyiha Maroc nabwo kwikosa ritavugwagaho rumwe.
umutoza wa senegal yahise ahabwa ibihano bikomeye ndetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa rishyiraho inama ishinzwe ku kwiga kuri iki kibazo ibyarangiye bafashe umwanzuro wo kwambura igikombe cya Africa 2025 ikipe y’igihugu ya Senegal maze kigahabwa Moroc.
ibyababaje abakunzi b’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa ndetse byumwihariko n’abanya Senegal ndetse guvernoma ya Senegal yatangaje ko hakwiye gukorwa iperereza ry’imbitse kuri ruswa yaba yaratanzwe mu gufata iki cyemezo kuko babona harafashwe icyemezo kibogamye ndetse cyo kwibazwa ho.

