Isoko rya Mpazi rimaze amezi atanu rifunguwe risigayemo abacuruzi mbarwa

Abacuruzi bake basigaye mu Isoko rya Mpazi rimaze igihe gito rifunguye imiryango batangaje ko mu gihe nta gikozwe na bo bateganya kureka kurikoreramo bitewe n’uko ritaratangira kubona abarigana bafatika none mu mafaranga batangaga hakaba hiyongereyeho andi yo kwishyura ibibanza.

 

Ni isoko riherereye iruhande rw’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi uri i Kigali mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Ryubatse mu buryo bw’amagorofa aho rigeretse kabiri rikaba ryaratangiriye gucururizwamo mu Ukwakira 2025.

Abarisigayemo baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko ubwo ryafungurwaga ibibanza byaryo byose 520 byahawe abarikoreramo ariko mu mezi nk’abiri abari baratangiye gucuruza batangira kugenda bavamo bitewe no kubura abakiliya.

Ubu igice cy’igorofa ribanza cy’iryo soko bisa n’aho ari cyo gisigaye gikorerwamo cyonyine kuko mu igorofa rya mbere n’irya kabiri ahenshi ku bibanza hariho ingufuri n’impapuro zatanzwe n’ubuyobozi bwaryo zigaragaza ko abadashoboye kwishyura ibibanza batakemerewe kuhakorera.

Abo bacuruzi bavuze ko mu gutangira buri wese yishyuye 10.000 Frw babwirwa ko ayo ari amafaranga y’ibibanza ariko ko nyuma nibamara gufatisha ubucuruzi bazanahabwa TIN bagatangira gusora nk’abandi.

Uwiragiye Edmond ucuruza ibiribwa muri iryo soko yagize ati “Tubona amafaranga make rwose kuko abakiliya ntibarabatangira kuboneka. Wenda tubasha kubona 5000 Frw y’isuku n’umutekano ariko 10.000 Frw yo ntabwo twayabona rwose.”

Bagaragaza ko nyuma yo kwishyura ayo mafaranga yo gutangira gukora batangiye gucuruza ariko abakiliya ntibaboneke baba basonewe kwishyura ibibanza ngo bazabanze bagire imikorere ihamye.

Undi utashatse kwivuga amazina ati “Njye nshuruza imyenda hano ariko abakiliya ni bake cyane. Twagiye kwishyura ukwezi kwa kabiri dusonerwa ayo mafaranga twemera ko tuzaba twishyira 5000 Frw y’isuku n’umutekano ni yo twari turi gatanga kugeza mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.”

Abo bacuruzi bavuga ntangiriro za Werurwe 2026 ari bwo babwiwe ko ayo mafaranga 10.000 Frw bazongera kuyishyura ariko bo bavuga ko badafitiye ubushobozi kuko n’ubundi nta bakiliya benshi baraboneka.

Undi ati “Ese ni iki babona hano cyahindutse mu isoko ku buryo bayasubizaho aya mafaranga kandi ibyo twaranguye tukinabifite?”

Abo bacuruzi bagaragaza ko hari andi masoko arimo iry’abazunguzayi riri mu Mujyi rwagati yahawe igihe kinini cyo gusonerwa kwishyura ibibanza kugira ngo abanze abone abakiliya bakifuza ko na bo byaba uko.

Ikindi bagaragaza ni uko kugira ngo babone abakiliya bumva bivugwa ko rimwe mu masoko ari i Nyabugogo rishobora kuhimurirwa.

Umuyobozi w’Isoko rya Mpazi, Mukaneza Asuma yavuze ko amafaranga abo bacuruzi bari gucibwa batigeze bayasonerwa ahubwo ko ari uko Umujyi wa Kigali wari utarabona uburyo buhamye bwo kuyishyuza.

Ati “Bayishyuye inshuro imwe kuko hari hatahaboneka umukozi ubishyuza bagira ngo byararangiye kandi ni ihame bagomba kujya bishyura 15.000 Frw buri kwezi. Icyakora turi kureba uko twabakuriraho ibyo birarane wenda bagatangira kwishyura ukwezi barimo ariko n’ariya yari agenwe rwose.”

Yagaragaje ko kimwe mu byo abona byakorwa ngo iryo soko ribone abacuruzi ari uko bimwe mu bicuruzwa byarangurizwaga muri ayo masoko asanzweho byajya birangirizwa muri iryo rya Mpazi kugira ngo byongere abarigana.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko Isoko rya Mpazi ritarahabwa umushoramari uricunga ku buryo ibiri gukorerwamo atari ibintu bihamye kandi ko atari isoko rigenewe ab’amaikoro make.

Ati “Wenda uwo mushoramari uzaricunga afite uko azabigena ariko ubundi ahantu hose mu gucuruza umuntu ntahita atangira kubara inyungu ako kanya bifata amezi. Gusa nanone ririya soko rya Mpazi ntabwo rigenewe ab’amikoro make ni iry’abafite ubushobozi. Abavuga ngo baciwe 10.000 Frw baba bari kubifata nk’aho bagiye mu isoko ry’abadafite ubushobozi kandi si byo.”

Ntirenganya yongeyeho ko ibyo kugira irindi soko basenya ngo irya Mpazi ribone abakiliya atari byo kandi ko umushoramari wo kuricunga azaboneka vuba, gusa asaba abahacururiza ko byose biri mu buryo bw’ubucuruzi ku buryo bafite uburenganzira bwo gufata imyanzuro bumva itabahombya.

Igorofa ribanza ry’isoko rya Mpazi ni ryo rikorerwamo ariko si ku bibanza byose

Aha ni mu igorofa rya kabiri ry’iri soko ariko bisa n’aho nta mucuruzi ukihakorera

Izi mpapuro ziri ku bibanza byinshi by’Isoko rya Mpazi

Isoko rya Mpazi ryubatse mu buryo bugezweho