Perezida Kagame yavuze ko Amasaha yo gutora Adhan n’ubundi ariyo masaha mez yo kubyuka nubwo byahagaritswe

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amasaha Abayisilamu batoreragaho Adhan ubundi ari yo masaha yo gukanguka, agaragaza ko ikibazo cyo kuba yarahagaze kigiye gusuzumwa.

 

Ubwo Umukuru w’Igihugu yagiranaga ubusabane n’Abayisilamu bo mu Rwanda, kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, ni bwo umwe mu bayisilamu yamugaragarije imbogamizi bahura na zo zijyanye no kuba gutora Adhan mu gitondo bitagikorwa.

Yagize ati “Hari ikintu kitubabaza cyane, wenda ni uko tutasobanukiwe muradufasha. Rwose kuba guhamagarira abantu gusenga mu gitondo byarahagaze, biratubabaza kuba byaravuyeho. Kuriya bahamagara abantu ngo bajye gusenga mu gitondo ntabwo bikibaho.”

Perezida Kagame yahise amusubiza ko ibyo byoroshye kubisuzuma.

Ati “Ibyo biroroshye kubisuzuma na byo.”

Yahise asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu gusuzuma icyo kibazo, bakamenya niba ntacyakorwa gutora Adhan bigasubizwaho.

Ati “Icyo kibazo muze kucyiga murebe ikibazo ni iki? Mutinya ababakangura mu gitondo, ni iki? Ubundi ariya masaha ni yo yo gukanguka n’ubundi.”

Ku wa 15 Werurwe 2022 ni bwo Polisi yatangaje ko umuhamagaro wa mu gitondo, uzwi nko gukora Adhan, ugamije gushishikariza Aba-Islam kwitabira amasengesho wahagaritswe kubera ko uteza urusaku, kandi bikaba bibujijwe n’amategeko.

Uyu muhamagaro ukoreshwa n’indangururamajwi mu rwego rwo kwibutsa n’Aba-Islam badaturiye imisigiti.

Ni icyemezo cyavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe babajije Polisi impamvu y’iki cyemezo, dore ko atari n’ubwa mbere gifatwa kuko byigeze gukorwa mu Murenge wa Nyarugenge mu 2018.

Polisi yatangaje ko uyu muhamagaro uteza urusaku, bityo irawuhagarika, gusa ntibikuraho amasengesho ya mu gitondo.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwayo rwa X, ryakomeje rigira riti “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.”

Isengesho rya mu gitondo rigize amasengesho atanu aba agomba gukorwa n’Aba-Islam ku munsi, ibi bikaba biri mu bigize inkingi z’ukwemera kwabo.

Ubusanzwe gutora Adhan biba mu masaha ya mu gitondo hagati ya saa 4:45-4:59.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amasaha Abayisilamu batoreragaho Adhan ubundi ari yo masaha yo gukanguka

Perezida Kagame yijeje abayisilamu ko ikibazo cyo gutora Adhan kigiye gusuzumwa

Abayisilamu basabye ko gutora Adhan mu gitondo byasubizwaho