Matt Brittin wayoboye Google yagizwe umuyobozi wa BBC

Matt Brittin wayoboye Google yagizwe Umuyobozi Mukuri wa BBC asimbuye Tim Davie weguye kuri uyu mwanya kubera amashusho ya Donald Trump yatambukijwe yatunganyijwe mu buryo bwatumye ubutumwa yavuze buhinduka.

 

Chairman wa BBC, Samir Shah yavuze ko Brittin wamaze imyaka 18 muri Google afite ubunararibonye mu kuyobora ibigo binini akabigeza ku iterambere.

Matt Brittin yavuze ko u Bwongereza bukeneye BBC ikorera inyungu za bose mu Isi ihindagurika buri munsi.

Ati “BBC ikeneye kugendera ku muvuduko n’imbaraga bituma iba aho amakuru ari n’aho abayikurikira bari. Kubakira ku kugera ku bantu benshi, icyizere n’imbaraga zo guhanga ibishya bitsinda imbogamizi bikanageza kuri serivisi nziza abantu bifuza mu gihe kizaza.”

Ubuyobozi bwa BBC bwizeye ko uyu muyobozi ari we uberanye n’impinduka zigaragara mu itangazamakuru no ku myitwarire y’abantu muri rusange.

Brittin agiye kuyobora BBC yararezwe mu nkiko na Trump ndetse ayisaba miliyari 10 $ kubera amashusho arimo imbwirwaruhame yavuzwe ku wa 6 Mutarama 2021 yahinduwe hagamijwe kumvikanisha ko Trump yashishikarije abantu kwigaragambya ndetse BBC yabisabiye imbabazi.

Matt Brittin yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BBC