icyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa CAF cyo kwambura igikombe cya AFCON 2025 Senegal, kigahabwa Maroc cyakiriwe nabi n’abanyamupira hafi ya bose ku mugabane wa Africa no kw’isi hose muri rusange harimo abakinnyi, abayobozi b’amafederation mu bihugu bitandukanye muri Africa harimo n’igihugu cya Guinea.
Guinea yasabye ko Maroc yamburwa igikombe cya AFCON cyo mu 1976 kuko nayo yikuye mu kibuga iminota 15 yose nyuma ikaza kugaruka nkuko CAF ibivuga ko iyo ikipe imwe yikuye mukibuga ikagaruka bituma indi byakinaga iva mu mukino bikaba byatuma itsindwa kandi wenda ariyo yari hejuru bigaragara ko ishobora no gutsinda uwo mukino.
Ibi bishingiye ku mukino wa nyuma wabaye icyo gihe, aho Guinea yari iri imbere n’igitego 1-0.
Morocco icyo gihe ntiyishimiye imyanzuro y’umusifuzi, ndetse bikura mu kibuga iminota igera kuri 15 mbere yo kugaruka gukomeza umukino.
Umukino warangiye ari 1-1, bituma Morocco itwara igikombe. Yego! Yagitwaye kubera ko yahise irusha inota rimwe Guinea kuko icyo gihe igikombe cyegukanwaga n’ikipe ifite amanota menshi.
si aba gusa rero kuko na Captain w’ikipe y’igihugu ya Morroco Ashraf hakim yavuzeko yanze ndetse atesheje agaciro icyemezo cya CAF cyo kwambura igikombe cya Africa ikipe y’igihugu ya Senegal kigahabwa Maroc yagize ati mama yambwiye ko ibi ari ububwa ati iyi ni football habaho gutsinda no gutsindwa twaratsinzwe kandi twararushwaga cyane ntawutarabibonaga.
Senegal yaradutsinze bityo ikwiye igikombe cyayo kukigumana ndetse ngewe mbona ntacyubahiro kiri mukuba umuntu yahabwa igihembo agikwiye ngo acyamburwe ugihabwe nawe ubiziko utari ugikwiye.
