Icyamamare mu gukina filime nyaRwanda wamamaye nka Mama Niyori yagaragaje agahinda gakomeye aterwa no kuba bamwe mubakinnyi ba filime bo mw’ikipe ya Killaman barabaye indashima maze bagashaka gusenya iyi team kandi yarabahaye byinshi akabazamurira amazina yabo kugeza aho atangiye kubatunga ndetse nabo ubwabo bagatangira kumwita dady akanenga ukobahindutse bakanatangira kumusenya.
Ni mukiganiro uyu mubyeyi yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa MIE Empire aho yaganiraga na Irene Murindahabi bavuga kw’iterambere rya cinema mu Rwanda ndetse banagaruka kubuzima bw’uyu mubyeyi n’uko yumvaga azaba ameze namara kumenyekana .
bagarutse kandi kumatsinda y’abakinnyi ba filime agenda avuka bikomotse kukuba abenshi barakinaga muri team ya Killaman ariko bamwe muribo bakaba batakinaboneka mumafilime ye.
Mugahinda gakomeye uyu mubyeyi yagaragaje ko aterwa agahinda n’uko bamwe mu bakinnyi Killaman yazamuye banze kunyurwa maze bagashaka gusenya Killaman kugirango babe aribo bagera kure nkuko yageze kure ati: burababaje kuba abo Killaman yakamiye amata bashaka kumukamura amaraso.
ibi abishingira kukuba hari bamwe mubakinnyi killaman ahamagara ngo baze gukina bakamubwira ko bataboneka ngo kuko bari mu mishinga yabo ndetse yunguka kurenza amafaranga killaman yari kubahemba cyangwa abenshi bakaba bibereye mu mishinga yabo bityo bakamwirengagiza cyangwa bakemera kuza bakamunaniza bamuca amafaranga menshi cyane.
