Vybz Kartel wahakanye ibyo gutaramira i Kigali yajyanywe mu nkiko muri Amerika

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Dancehall, Vybz Kartel, uherutse guhakana amakuru yavugaga ko azataramira mu Rwanda, yajyanywe mu nkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rubanza yaregwagamo ibijyanye n’ibitaramo bye byo muri kiriya gihugu.

Urukiko rukuru rwa New York rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro urubanza Vybz Kartel yashowemo n’utegura ibitaramo Karen Soltau-Mutebi na sosiyete ye The Conglomerate Group Inc.

Bamushinjaga kutubahiriza amasezerano ajyanye no gutegura ibitaramo bye muri Amerika.

Mu kirego cyatanzwe muri Nyakanga 2025, aba baregaga bavugaga ko bari bafite uburenganzira bwihariye bwo gutegura ibitaramo bya Vybz Kartel muri Amerika, nyuma yo kumufasha kubona visa yo mu bwoko bwa O-1B, itangwa ku bahanzi bafite impano idasanzwe.

Bavugaga ko ayo masezerano yabahaga uburenganzira bwo kubona hagati ya 5% na 25% by’amafaranga yinjira mu bitaramo bye muri Amerika, birimo n’ibijyanye no kwamamaza ibikorwa bye no kugurisha ibicuruzwa byamamaza umuhanzi.

Urukiko rwatangaje ko urubanza ruteshejwe agaciro burundu ku wa 3 Werurwe 2026, bivuze ko nta wundi muntu ushobora kongera kuregera iki kirego.

Aya makuru y’urubanza yaje akurikira andi Vybz Kartel yatangaje ku wa 6 Werurwe 2026, aho yahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko azataramira mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, birimo u Rwanda, muri Gicurasi 2026.

Hari amakuru yavugaga ko uyu muhanzi azitabira igikorwa cyiswe Talanta Afrika Festival, cyari giteganyijwe kubera muri Uganda, u Rwanda na Kenya.

Byari byatangajwe ko azatangirira i Uganda ku wa 1 Gicurasi, agakomereza i Nairobi muri Kenya ku wa 8 Gicurasi, agasoreza i Kigali tariki 9 Gicurasi 2026.

Gusa Vybz Kartel yahise abihakana, avuga ko nta kintu na kimwe yigeze amenya cyangwa ngo yemere, kandi ko abantu cyangwa ibigo batangaza ibyo bitaramo batabifitiye uburenganzira bashobora kuyobya abafana.

Yanavuze ko amakuru yemewe ku bitaramo bye azajya atangazwa gusa binyuze ku mbuga ze zemewe cyangwa ku bamuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko, barimo umujyanama Linton T.J. White n’umwunganizi mu mategeko Jason Mitchell.

Vybz Kartel, amazina ye nyakuri akaba Adidja Palmer, ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi mu njyana ya Dancehall, wamamaye mu ndirimbo zakunzwe nka “Fever”, “Clarks” na “Summertime”.

Urukiko rwa New York rwatesheje agaciro urubanza rwaregwamo Vybz Kartel ku bijyanye n’ibitaramo bye muri Amerika