Mu Burundi 11 bafunzwe bazira kuvuga ko bibwe ibitsina byabo.

Mu Burundi: Abantu 11 batawe muri yombi bazira gukwirakwiza ibihuha byo kwibwa ibitsina
Muri Burundi, abantu 11 batawe muri yombi bashinjwa gukwirakwiza ibihuha bivuga ko hari abantu bibwa ibitsina cyangwa amabere.
Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage yatangaje ko nta muntu n’umwe wigeze yibwa iyo myanya cyangwa ngo igabanuke kubera undi muntu, isaba abaturage kudakwirakwiza amakuru atizewe.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira ku wa 5 Werurwe 2026, ateza ubwoba no mu banyeshuri ba Université Espoir d’Afrique, ariko ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwahise buyahakana.
Ku wa 6 Werurwe 2026, ibyo bihuha byateje amakimbirane mu bice bya Buyenzi na Kinama, aho abaturage bashinjanyaga kwiba iyo myanya, bituma inzego z’umutekano zitangira iperereza.