Perezida Kagame yakiriye ku meza Abambasaderi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abambasaderi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Convention Center.

Muri ba Ambasaderi bitabiriye iki gikorwa harimo 20 bashya bashyikirije Umukuru w’Igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu.

Abo barimo barimo Amb. Brig. Gen. Boubacar Diallo uhagarariye Mali; Amb. Gilles Cerutti w’u Busuwisi; Amb. Mokiemo Jean Félix wa Repubulika ya Congo na Amb. Mohammed Bin Khalil Faloudah w’Ubwami bwa Arabie Saoudi.

Abandi ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame barimo Amb. Victorino-Nká Obiang Maye wa Equatorial Guinea; Lt. Gen. (Rtd) Peter Kakowou Lavahun wa Sierra Leone; Amb. Barlybay Sadykov wa Kazakhstan na Amb. Ntsiuoa Castalia Sekete w’Ubwami bwa Lesotho.

Perezida Kagame yakiriye kandi impapuro za ba Ambasaderi barimo Salimata E. T. Touray wa Gambia; Gia Matcharadze wa Georgia; George Psiachas w’u Bugereki na Gabriel Pandureni Sinimbo wa Namibia.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yanakiriye Amb. Dr. Jeffrey Pullicino Orlando wa Repubulika ya Malta; Amb. Maroš Mitrík wa Slovakia; Amb. Anouar Ben Youssef wa Tunisia na Amb. Katalin Nyirati wa Hongria.

Abandi ba Ambasaderi bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo Margaret Gaynor wa Ireland; Paloma Serra Robles wa Espagne; Erika Ylonca Álvarez Rodríguez wa Repubulika ya Dominican na Pedro Léon Cortés Ruiz wa Colombia.

Perezida Kagame ubwo yakiraga ku meza abambasaderi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda yagarutse ku bibazo by’u Rwanda na Congo.

Yavuze ko mu gukemuka iki kibazo hari uruhande rumwe rwikorezwa umutwaro kandi ibyo bikaba bitatanga igisubizo cy’ukuri.


Perezida Kagame na Madamu Jeannette bakiriye ku meza abambasaderi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda


Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’u Rwanda na Congo avuga ko mu kugikemura hari uruhande rumwe rwikorezwa umutwaro