Wahisemo neza – Amb. Diane Gashumba yashimye Bwiza watangiriye ibitaramo bye muri Suède

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, yashimiye icyemezo cy’umuhanzikazi Bwiza cyo gutangirira ibitaramo bye mu gihugu cya Suède, aho ategerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Bwiza umaze iminsi ari ku mugabane w’u Burayi, ategerejwe mu gitaramo kizabera mu mujyi wa Stockholm ku wa 7 Werurwe 2026, aho azifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahatuye mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Mbere y’uko iki gitaramo kiba, kuri uyu wa 6 Werurwe 2026, Bwiza yakiriwe ku biro by’Ambasade y’u Rwanda muri Suède na Ambasaderi Diane Gashumba, wamuhaye ikaze ndetse anamwizeza ko azitabira igitaramo cye.

Amb. Diane Gashumba yagaragaje ko yishimiye kwakira uyu muhanzikazi mu Majyaruguru y’u Burayi, anashimangira ko kuba yarahisemo gutangirira ibitaramo bye muri Suède ari icyemezo cyiza.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter) mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2026.

Yagize ati: “Bwiza wacu, ikaze mu Majyaruguru y’u Burayi! Ngwino dutarame, twizihize Umugore, twishimire agaciro Umugore yahawe mu Rwanda. Wahisemo neza gutangirira ibitaramo muri Suède. Suède n’u Rwanda bihuriye ku ndangagaciro y’ubuyobozi buha amahirwe angana abakobwa n’abahungu. Välkommen till Sverige!”

Iki gitaramo cya Bwiza kiri mu bikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, kikaba gitegerejwe n’Abanyarwanda batuye muri Suède ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda, akaba akomeje kwagura ibikorwa bye mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu bitaramo ari gukorera mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

Amb. Diane Gashumba yakiriye Bwiza muri Suède, amwifuriza ikaze mu Majyaruguru y’u Burayi mbere y’igitaramo azahuriramo n’Abanyarwanda bahatuye mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Bwiza uri mu bitaramo byo mu Burayi, yahuye na Ambasaderi Diane Gashumba wamushimiye guhitamo gutangirira urugendo rwe rw’ibitaramo muri Suède, amwizeza kuzitabira igitaramo ategerejwemo

Ambasaderi Diane Gashumba yashimangiye ko Suède n’u Rwanda bihuriye ku ndangagaciro zo guha amahirwe angana abagore n’abagabo, mu gihe yahaga ikaze Bwiza wagiye gutaramira Abanyarwanda bahatuye

Bwiza yakiriwe ku biro by’Ambasade y’u Rwanda muri Suède, mu gihe ategerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore kizabera i Stockholm