Urupfu rw’Umukobwa wapfuye amaze kubagwa Ikibuno

Urupfu rw’umukobwa wo mu Nigeria Elena Jessica(23) nyuma yo gukorerwa operation yo kongera ingano y’amatako (BBL) rwateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse hanasabwa iperereza ryimbitse.
Uyu mukobwa yapfuye nyuma yo gukorerwa operation ya kabiri mu ivuriro rya Cynosure Aesthetic Plastic Surgery riri mu mujyi wa Lagos.
Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Nigeria, mbere yari yagerageje kujya gukorerwa operation mu rindi vuriro ryitwa Indigo Clinic, ariko riramwanga rivuga ko imiterere y’uruhu rwe itari imeze neza ku buryo yakorerwa iyo operation.
Nyuma yo kwangirwa aho, yahisemo kujya muri Cynosure aho bamukoreye operation.
Nyuma y’iyo operation, aho bamukoreye habaye infection ikomeye, bituma ubuzima bwe bugenda burushaho kuzamba kugeza yitabye Imana.
Umuryango n’inshuti ze bavuga ko habayeho uburangare mu buvuzi, bakemeza ko ivuriro ritamuhaye ubufasha bwihuse igihe ubuzima bwe bwatangiraga kuzamba.
Ibi byatumye abantu basaba inzego z’ubuzima zo muri Leta ya Lagos, cyane cyane Health Facilities Monitoring and Accreditation Agency (HEFAMAA), gukora iperereza ryimbitse kuri iri vuriro ndetse no ku rwego rw’umutekano rikorana.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko iri vuriro rya Cynosure ryigeze kuvugwaho ibibazo by’urupfu cyangwa uburwayi bukomeye ku barwayi mu myaka ya 2022, 2023, 2025 ndetse na 2026, kandi hari n’ibirego byinshi byagiye bitangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Iki kibazo cyongeye kandi kuzamura impaka ku byago bishobora guterwa na operation ya BBL, aho ibinure bivanwa mu bindi bice by’umubiri bikimurirwa mu matako kugira ngo yongere ubunini n’imiterere yayo.
Abaganga n’inzobere mu buzima bavuga ko iyo operation ishobora guteza ibyago bikomeye iyo idakozwe hakurikijwe amabwiriza akomeye y’ubuvuzi.