U Bufaransa bugiye kohereza intwaro ziremereye mu nzira ya Hormuz

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko yohereje ubwato bugera kuri 12 mu mu nyanja itukura no mu ya Méditerranée hagamijwe gutabara ibihugu by’u Burayi bigabwaho ibitero na Iran no gufungura inzira ya Hormuz yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

 

Inzira ya Hormuz iri mu Burasirazuba bwo Hagati, inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi buri munsi. Yagizweho ingaruka n’intambara imaze iminsi ihanganishije Israel, Amerika na Iran.

Macron yabivuze ubwo yari muri Chypre ku wa 9 Werurwe 2026, yagiye kwizeza iki gihugu umutekano nyuma y’uko kigizweho ingaruka n’ibitero bya Iran.

Ku wa 1 Werurwe 2026, ni bwo drone za Iran zarashe ku birindiro by’Abongereza biri muri Chypre, ndetse izindi zari zigiye muri iki gihugu zigahagarikirwa mu kirere.

Macron yavuze ko gutera Chypre ari gutera u Burayi kandi nabwo bizagira icyo bubikoraho n’ubwo bwari bwaranze kwivanga mu ntambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.

Ku rundi ruhande ariko agaragaza ko iyi ntambara yatangiye kugira ingaruka ku Burayi ahanini bitewe n’ifungwa ry’inzira ya Hormuz, ari nayo mpamvu yoherejeyo ubwato bw’intambara mu nyanja ya Mediterrane n’inyanja Itukura bwo kugarura umutekano muri iyo nzira.

Ati “Intego yacu ni ugucunga umutekano, kwifatanya n’ibihugu byagabweho ibitero na Iran, kugaragaza uruhare rwacu ndetse no kugira icyo dukora ngo iyi ntambara irangire. Intego yacu ni ukugarura amahoro mu nzira z’amazi.”

Hormuz ni inzira yo mu mazi iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.

Gufunga iyi nzira bigira ingaruka zikomeye ku bikomoka icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kuko ibiciro bihita bitumbagira.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko yohereje ubwato bw’intambara bujya kugarura amahoro mu nzira ya Hormuz