Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko zakora byose birimo no gutanga ubuzima bwazo kugira ngo Umunyarwanda abeho neza kandi atekane.
Ubu butumwa yabutangiye mu Murenge wa Ngarama w’Akarere ka Gatsibo ku wa 9 Werurwe 2026 ubwo inzego z’umutekano zatangiraga ibikorwa bihuriweho byo guteza imbere imibereho y’abaturage bizamara amezi atatu.
Gen Muganga yasobanuye ko ibikorwa byose by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kurengera Umunyarwanda kuko zakwemera zigatanga n’ubuzima kugira ngo umuturage abeho atekanye.
Yagize ati “Ubundi mu mibare ni ibintu bitabaho ariko kugira ngo mbereke ko abaturage b’u Rwanda mukomeye, twakwemera n’abasirikare 1000 tukabohereza ku rugamba bakahagwa kugira ngo umuturage umwe gusa w’u Rwanda abeho.”
Gen Muganga yatanze ubu butumwa mu gihe bimwe mu bihugu byo muri Amerika n’i Burayi bikomeje gushyira igitutu kuri iki gihugu kugira ngo gikureho ingamba z’ubwirinzi cyashyize ku mupaka, kigamije gukumira ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abafatanyabikorwa bawo.
U Rwanda rwashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka nyuma y’ibitero bya byagabwe mu Karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, byagizwemo uruhare na FDLR n’ingabo za RDC.
Izi ngamba zatanze umusaruro ukomeye kuko zagabanyije ubukana bw’ibisasu byarashwe mu Mujyi wa Rubavu muri Mutarama 2025, kuko ibyinshi byapfubirijwe mu kirere nubwo byatwaye ubuzima bw’abaturage 16.
Tariki ya 2 Werurwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abasirikare b’u Rwanda barimo Gen Mubarakh Muganga, kubera Ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe.
Mu kiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda cyabaye tariki 7 Werurwe, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko impamvu ingamba z’ubwirinzi zagumyeho ari uko Leta ya RDC yanze gusenya umutwe wa FDLR, ahubwo igakomeza kuwufasha no kwifatanya na wo.
Perezida Kagame yagaragaje ko yari yiteze ko u Rwanda ruzakomeza kwikorezwa umutwaro wa RDC, ariko ko mu gihe biba kubera ko ingabo z’igihugu ziri kurinda neza umutekano w’abaturage n’imipaka, ibyo bitazazica intege, ahubwo ko ari ishema kuri zo.
