Senegal yarushijeho kurakara no kugaragaza ko itazatanga igikombe cya Africa Iherutse kwegukana.

Nyuma y’icyemezo cya CAF cy’uko Senegal igomba gutanga igikombe cya Afcon 2025 iherutse kwegukana itsinze Moroc  ikagisubiza Morocco byatumwe Governoma ya Senegal ibonako yasuzuguwe cyane ndetse yemezako hakwiye gukorwa iperereza kuri ruswa ishobora kuba yaratanzwe mw’ifatwa ry’iki cyamezo.

ni muri urwo rwego Governoma ya Senegal yavuzeko itazigera itanga iki gikombe nkuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa ryabyemeje.

prezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye yahinduye amafoto yo kumbuga nkoranya mbaga ze maze ashyiraho ifoto ye ari mubiro ndetse inyuma ye hari igikombe cya Africa Afcon baherutse kwegukana.

iki ni igikorwa yakoze nko kugaragaza ko igikombe kiri muri Senegal kandi ari icyabo ntanicya kihakura kuko cyamaze kugera mubiro bya President wa repubulika.

umuyobozi w’ishyiramwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa Motsepe yavuze ko Senegal idakwiye kwinubira icyemezo cyafashwe ngo bigume mu magambo ndetse bafate n’icyemezo cyo kudatanga igikombe ku wo amategeko ya kigeneye ibi bishobora no kubahanisha ibihano bitoroshye ahubwo bakwiye kujurira umwanzuro ukongera kurebwaho.