Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa cinema Niyonshuti Yanick wamamaye nka Killaman yavuze ko impamvu atunze imodoka atari ukoyananirwa kugenda n’amaguru cyangwa na Moto ahubwo we yemezako gutunga imodoka ari ibigwi we nk’umugabo yifuza kugira nk’umugabo ndetse bituma rimwe na rimwe ayisiga akagenda n’amaguru cyangwa na Moto.
ni mukiganiro Killaman yahaye channel ya youtube yitwa Sample tv Show maze bagaruka kuri byinshi biri kumuvugwaho muri iyi minsi by’umwihariko kubakinnyi be batari kugaragara mu mafilime ye yo muri iyi minsi.
Aha bagarutse kuri Micky bivugwako atakigaragara muri filime za Killaman nk’uko byari bisanzwe ndetse na Dogiteri nsabi gusa Killaman yavuze ko aba bombi ntakibazo bafitanye kuba batagaragara muri filime runaka ntibivuze ko hari ikibazo bafitanye.
Killaman yagarutse ku modoka ye yakodesheje avugako yayikodesheje amafaranga menshi agereranyije n’amafaranga ubundi imodoka ikodeshwa gusa akemezako impamvu yemeye kuyikodesha ari uko kuba ayifite itinjiza amafaranga yayitanga ikinjiza
Killaman kandi yagarutse ku mubano we na Mitsutsu yemeza ko ntakintu na kimwe kibaho cyamuhuza na Mitsutsu kuko ngo Mitsutsu yamugaragarije ko adakunda iterambere rye ndetse ari no mubamugambanira ibikorwabye ntibizamuke neza.
