Rubaya yongeye kwibasirwa n’inkangu yahitanye benshi

Abantu barenga 300 bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Gakombe i Rubaya giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’uko inkangu yibasiye icyo kirombe mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026.

Urubuga Beto cd rwatangaje ko iyo nkangu yaturutse ku mvura nyinshi yahitanye abagera kuri 300 bari baraye mu bucukuzi.

Ibi birombe bya Rubaya bibitse amabuye yo mu bwoko bwa Coltan menshi dore ko agera kuri 15% by’abarizwa mu Isi yose, bimaze igihe byibasirwa n’inkangu zihitana benshi.

Tariki ya 28 Mutarama 2026 hari iyahitanye abantu bivugwa ko barengaga 200, tariki ya 3 Werurwe nabwo inkangu ihitana abagera kuri 300.