Nyuma y’igihe kinini abakunzi b’umuziki wa Rihanna, bategereje album ye nshya, amakuru ahari ashimangira ko ayigeze kure, ndetse izaba iriho indirimbo zirenze imwe yakoranye na A$AP Rocky babyaranye.
Album Rihanna aheruka gusohora ni iyo mu 2016, kuva icyo gihe abakunzi be bategereje ko asohora indi ndirimbo cyangwa album, ariko amaso yaheze mu kirere.
Amakuru yashyizwe hanze na The Sun, avuga ko uyu muhanzi ageze kure album ye, ndetse mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nshya.
Mu minsi ishize, uyu muhanzi yagaragaye mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ari gukora indirimbo muri studio.
Rihanna yemereye The Sun ko kuva muri Mutarama ari gukora kuri album ye nshya ya cyenda nyuma y’iyo yaherukaga gusohora muri 2016.
Uyu mubyeyi w’abana batatu, ufite imyaka 37 y’amavuko, yari ashyize imbere cyane iby’umuryango we.
Uretse umuryango, yari anashyize imbere ubushabitsi bwe dore ko afite inzu y’imideli ya ‘Fenty Beauty’ yashinze muri 2017.
The Sun yatangaje ko amakuru ava ku muntu wa hafi wa Rihanna avuga ko uyu muhanzi amaze amezi menshi akora mu ibanga indirimbo zizaba ziri kuri iyi album. Yazikoreraga muri studio zo mu Burayi na Amerika mu mijyi ya Los Angeles, New York na Paris.
A$AP Rocky azagaragara kuri iyi album, cyane ko indirimbo bamaze gukorana ari eshatu. Bivugwa ko inyinshi mu ndirimbo ziri kuri iyi album zanditswe na Rihanna nubwo hari abandi bamufashije.
Uwatanze amakuru ati “Rihanna ari mu mujyo wo kugaruka akongera agakora umuziki kuko akumbuye ubuhanzi. Ni igice cy’ingirakamaro ku buzima bwe kandi arashaka kubyutsa impano ye burundu. Yanditse indirimbo nyinshi kandi yashakaga ko yasohora album mu kwezi gutaha. Ariko ari gufata igihe [cyo kubitekerezaho]”.
Ni album izaba igaruka ku buzima bwa Rihanna nyuma y’uko mu bihe byatambutse yagiye asohora indirimbo z’inkundo n’agahinda. Ubu azasohora iriho izivuga ku buzima yanyuzemo mu myaka itambutse.
A$AP Rocky w’imyaka 36 y’amavuko ari mu bari gufasha Rihanna cyane, ndetse bazaba bari kumwe mu bitaramo byo kumenyekanisha iyi album.
Bimwe mu bitaramo binini bya Rihanna ni ibyo muri 2027 cyangwa 2028 aho azataramira ahantu hanini mu habera ibitaramo harimo ibibuga nk’icy’Ikipe ya Tottenham Hotspur, icya Wembley, muri San Siro, ‘Stade de France’, Paris La Défense Arena, icya “Pierre-Mauroy” na Parc Olympique Lyonnais.
Ikibuga kizwi cyane cya “Santiago Bernabéu” giherereye i Madrid na cyo kiri mu byo azataramiramo.

