Emelyne Ishanga yakwennye abakristo bitabiriye igitaramo cya Doja Cat.

Emelyn Ishanga yakwennye abakristo bitabiriye igitaramo cya Doja Cat.

Nyuma yuko yakiriye agakiza Emelyn abinyujije kuri story ye ya Instagram yatereye hejuru agira anenga abakristo bitabiriye igitaramo cya Doja Cat.

Yagize ati: “Ni gute mwebwe mwiyita aba Kristo mwitabira ibitaramo nkabiriya byuzuyemo ubwambure, amaso yanyu niyo maso y’uwiteka ibazeko uba ugaburira Roho yawe ariya mashusho ibazeko uba uhagararanye nayo muri kiriya gitaramo cyuje ubwambure.

Imana yantumye ngo mburire mwe mwiyita aba Kristo, muhitemo gukorera umwami umwe, ab’isi muri babi mugomba kujya kumavi yanyu mugasenga sintitaye ko muribunyange ku bw’ibi aho kwangwa na Yesu nakwangwa namwe”