Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Mellodie yatangaje ko afitanye umushinga karahabutaka w’indirimbo ikomeye yakoranye na Ali Kiba wo muri Tanzania.
ibi Bruce Mellodie yabinyujije kumbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amafoto ye na Ali Kiba muri studio bari gukorana indirimbo yabo bateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Bruce Mellodie akomeje kwagura imbago ze mu muziki wa Africa by’umwihariko muri Africa y’uburasirazuba nyuma yo kujya muri Uganda agakorana indirimbo na Eddy Kenzo ndetse na Pallaso nyuma akerekeza muri Kenya agakorana indirimbo Bahati Kenya, kaligraph jones, Souti Soul nabandi.
nyuma akerekeza muri Tanzania agakorana indirimbo na Harmonize, ndetse na diamond platnumz ndetse akana korana nabanya nigeria barimo joel brown ndetse na joe boy yewe Bruce Mellode yanakoranye n’abanya Africa y’epfo bazwi nka Blak Diamond kandi afitanye indirimbo na rurangiranywa Shaggy wo muri America.
byamufashije kuba ari umuhanzi wifuzwa na benshi mu mishinga y’indirimbo kuko indirimbo zose akozeho ziba nziza niyo mpamvu mu ndirimbo afite zizasohoka vuba hariho indirimbo afitanye na Ali Kiba, Yemi Alade, PatoranKing n’abandi ataratangaza.
mu butumwa yanyujije ku mbuga ze yagize ati ni umugisha kubona ndi gufatanya na king kiba mu kwagura umuziki wa Africa y’uburasirazuba.
