Indege z’intambara zitagira abapilote (drones) z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarashe mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Itangazo ryasohowe na AFC/M23 mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 rishimangira ko FARDC yakoze icyo gitero igamije kwibasira ibice bituwe n’abantu benshi.
Ihuriro AFC/M23 rivuga ko icyo gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa cyabereye kure cyane y’imirongo y’urugamba.
ivomo: umuseke
