Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Guverinoma y’iki gihugu yagujije miliyoni 1.000$ kuva mu Ukwakira 2025.
Amakuru yashyizwe hanze n’iyi komisiyo agaragaza ko muri Gashyantare gusa, Amerika yagujije miliyari 308$, bituma umwenda wose iki gihugu gifite urenga miliyari 38.000$.
Kimwe mu byatumye umwenda wa Amerika urushaho kuzamuka harimo inyungu ziri hejuru z’uyu mwenda ndetse no kwiyongera kw’amafaranga Minisiteri y’Intambara ikoresha.
Amakuru yashyizwe hanze na Russia Today avuga ko mu minsi ibiri ibitero byo muri Iran bitangiye, Amerika yakoresheje intwaro zifite agaciro k’arenga miliyari 5.000$.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Maya MacGuineas, yavuze ko uko imyenda ikomeza kwiyongera ari ko igihugu kijya mu bibazo, asaba ko hafatwa ibyemezo bigamije gukemura iki kibazo.
Umwenda wa Amerika urimo ibice bibiri, uwa mbere ni ukomoka ku mafaranga Guverinoma iguza imbere mu gihugu, ukabarwa nk’uw’imbere mu gihugu ndetse n’uwo Amerika ifitiye ibindi bihugu, cyangwa se indi miryango mpuzamahanga, uyu ukaba ari na wo muto.
Muri rusange, umwenda Amerika ifitiye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga urenga miliyari 8.000$, u Buyapani bukaba ku mwanya wa mbere aho bufitiwe umwenda urenga miliyari 1.100$, bugakurikirwa n’u Bushinwa bufitiwe na Amerika umwenda ungana na miliyari 1000$.
U Bwongereza, Luxemburg, Ireland, u Busuwisi, Brazil, Taiwan, Hong Kong, u Bufaransa, u Bubiligi, u Buhinde, Canada, Singapore, Korea n’ibindi bihugu byinshi birimo n’ibifite ubukungu buciriritse nka Phillipines, bifitiwe umwenda na Amerika.
