Amabasade ya Amerika muri Iraq yongeye kuraswa

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Bagdad muri Iraq yagabweho igitero cya drone n’ibisasu bya kirimbuzi, ubwirinzi bwayo bunanirwa kubikumira byose, ibyatumye igice cyayo gifatwa n’inkongi y’umuriro.

 

Ni igitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Werurwe 2026, aho bikekwa ko cyagabwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye Iran, ikorera muri Iraq.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko humvikanye iturika rikomeye ubwo drone n’ibindi bisasu byo mu bwoko bwa ‘rockets’ byaraswaga ahakorera iyo ambasade.

Ubwirinzi bwo mu kirere buzwi nka C-RAM ntibwashoboye gukumira icyo gitero bituma ibice bimwe by’iyo nyubako bifatwa n’inkongi y’umuriro, ndetse inzego z’umutekano muri Iraq zemeje ko hari ibisasu byabashije kugera hasi.

Ambasade ya Amerika i Bagdad ikorera mu gace kazwi nka Green Zone gafatwa nk’umutima w’ubutegetsi bwa Iraq ndetse nyuma y’icyo gitero mu kirere cy’aho hagaragaye umwotsi mwinshi w’umukara watewe n’iyo nkongi y’umuriro.

Icyo gitero kandi cyabangikanye n’ikindi cya drones eshatu cyagabwe ku yindi nyubako ya Amerika iri i Bagdad hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga ariko ubwirinzi bwo mu kirere ho bwabashije gushwanyaguza izo drones zombi zitaragera kuri iyo nyubako.

Icyo gitero kandi kije gikurikirira ibindi byakunze kugabwa kuri iyi ambasade muri iyi minsi harimo n’icyo ku itariki ya 17 Werurwe 2026 gifatwa nk’igikomeye mu byayigabweho kuva intambara yo muri Iran itangiye.

Icyo cyagabwe na drones eshanu n’ibindi bisasu bya ‘rockets’ ariko ubwirinzi bwo mu kirere bwabashije gushwanyaguza drones ebyiri gusa izindi zirahagera bituma na bwo hagaragara inkongi y’umuriro.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyahiriye muri ibyo bitero uko bingana cyangwa niba hari ababa bakomerekeyemo cyangwa bakitaba Imana, gusa byakuruye guhangayikira umutekano wo muri Green Zone kuko ubwirinzi bwo mu kirere byagaragaye ko busa n’ubutangiye kunanirwa cyangwa sisitemu zabwo zikaba zishobora kuba zangizwa mbere yo kugaba ibitero.

Kuva intambara yo muri Iran itangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026, imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran, ikorera muri Iraq, yagabye ibitero ku nyungu za Amerika muri icyo gihugu mu rwego rwo kwihorera.

Iyo mitwe irimo ihuriro rizwi nka “Islamic Resistance in Iraq”, rikubiyemo amatsinda atandukanye, ndetse hari n’indi izwi nka Kataib Hezbollah iri mu ikomeye ishyigikiwe na Iran ikunze kugaragaza ko izihorera ku bitero bya Amerika.

Amabasade ya Amerika muri Iraq yongeye kuraswa