Abatoza 688 basabye gutoza ikipe y’igihugu “Amavubi”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko
abatoza 688 bamaze gusaba akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Amavubi amaze ukwezi idafite umutoza mukuru nyuma yaho FERWAFA itandukanye n’Umubiligi Adel Amrouche ashinjwa kutubahiriza ibikubiye ku masezerano y’akazi bagiranye.

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko imaze kwakira ubusabe bw’abatoza 688 bujuje ibisabwa, bityo hagiye gukurikiraho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

U Rwanda ruri kwitegura kwakira imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali guhera tariki ya 23 kugeza kuri 31 Werurwe 2026.

Muri iyo mikino, u Rwanda ruri mu Itsinda rya mbere hamwe na Estonia, Grenada na Kenya mu gihe Itsinda B rigizwe Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.

.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *