Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyiraho ingamba zifatika zo guteza imbere umugabane wa Afurika byibanda ku bushobozi bwabyo, aho gukomeza gutegereza inkunga z’amahanga.
Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga Inama ya 43 ya Komite Nyobozi igizwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ishinzwe gutanga icyerekezo cy’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe Iterambere ( AUDA-NEPAD) binyuze muri gahunda ya NEPAD.
Dr Nsengiyumva wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, muri iyo nama yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga, yavuze ko iyi nama yabaye mu gihe Isi iri mu bihe by’ihindagurika rikomeye ry’imibereho y’abayituye.
Yagize ati: “Turahura mu gihe isi irimo kunyura mu bihe birangwa n’ukutamenya neza ahazaza, bitewe n’imihindagurikire y’imibanire ya politiki mpuzamahanga, ibura ry’amikoro, ndetse n’igitutu gikomeje kwiyongera ku mikorere y’inzego mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati: “Mu bihe nk’ibi, hari ukuri kugaragara neza, ibisubizo birambye kandi bihindura ubuzima bw’abaturage ku buryo bufatika bigomba guturuka imbere mu mugabane wacu.”
Yashimangiye ko nubwo ubufatanye mpuzamahanga bukomeje kuba ingenzi, Afurika igomba gushyira imbere umusanzu wayo.
Ati: “Afurika igomba gukomeza gushikama mu kuyobora gahunda yayo y’iterambere, inkunga zituruka hanze ntizikwiye kuruta cyane umusanzu w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Ibi ni ingenzi cyane muri gahunda y’ivugurura rya AU no mu kwiyemeza kwacu ko tugomba kwigira no kwiyubakira ubushobozi.”
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, wari Perezida usoje manda w’iyo Komite. Yitabiriwe kandi na Perezida wa Angola, João Lourenço, uyoboye AU, ndetse na Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya AU, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yashimye intambwe AUDA-NEPAD imaze gutera mu gushimangira ubwigenge bwa Afurika mu by’imari, agaragaza gahunda zirimo Ihuriro ry’Ibigo by’Imari bya Afurika (Alliance of African Multilateral Financing Institutions).
Ikigega cy’Iterambere rya Afurika (African Development Fund), gahunda yo gushora 5% by’imari y’ibigega byo guteganyiriza izabukuru (5% Pension Fund Agenda), ndetse no kongera ubufatanye n’abikorera.
Yavuze ko izi gahunda ari ingenzi mu kubaka urwego rw’imari rwihagije kandi rwigenga ku mugabane.
Dr Nsengiyumva yanagaragaje ko u Rwanda, nk’Igihugu cyahawe inshingano zo kuyobora gahunda yo gushaka imari y’imbere mu gihugu mu rwego rw’ubuzima muri AU, rwishimiye intambwe ikomeje guterwa mu bikorwa by’ubuzima ku rwego rw’akarere.
Yavuze ko hashyizweho Ihuriro rishinzwe inkunga mu by’Imari iteza imbere urwego rw’Ubuzima (Regional Health Financing Hubs) mu miryango irimo EAC, IGAD, SADC, ECOWAS na ECCAS.
Ati: “Aya mahuriro afasha ibihugu binyuze mu bujyanama bwa tekiniki no mu biganiro ku rwego rw’igihugu bigamije kongera ubushobozi bwo gukusanya umutungo w’imbere mu gihugu no kunoza imicungire yawo.”
Yasabye AU n’imiryango y’ubukungu yo mu turere tw’Afurika, gushyiraho abakozi bahoraho n’ingengo y’imari irambye kuri ayo mahuriro.
Yakomeje ashimira udushya turi kuzana impinduka mu rwego rw’ubuzima, harimo Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Isoko ry’ibijyanye n’Ubuvuzi (Collaborating Centre for Health Market Development) muri gahunda ya PIFAH, ndetse na Horizon 1000 ishyigikiwe na Fondation Gates na Open AI.
Ati: “Niba bishyizwe mu bikorwa neza, utu dushya dushobora kongera imikorere myiza, kugabanya ibura ry’abakozi mu rwego rw’ubuzima no kwagura serivisi z’ubuvuzi ku mugabane wacu.”
Yanashimye intambwe iri guterwa mu gushyira mu bikorwa Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti (African Medicines Agency) gifite icyicaro i Kigali, avuga ko ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti no kurwanya itujuje ubuziranenge.
Yakomeje ati: “Mu gihe twubakira kuri izi ntambwe, bityo dukoreshe aya mahirwe twiyemeje gukomeza kwigira, guhanga udushya no gufatanya. Uyu ni wo murongo uzatugeza kuri Afurika twifuza.”
AUDA-NEPAD yashinzwe mu 2018, igamije guhuza no gushyira mu bikorwa imishinga y’ingenzi ku rwego rw’umugabane no mu turere, kongerera ubushobozi ibihugu bigize AU, gushaka imari no gutanga ubujyanama bwa tekiniki mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2063.
Komite Nyobozi igizwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ni rwo rwego rwo hejuru ruyobora AUDA-NEPAD, rutanga icyerekezo cya Politiki n’ingamba. Igizwe n’ibihugu 33.
Perezida wa Angola, João Lourenço, ni we watowe nk’Umuyobozi mushya w’iyo Komite Nyobozi.
