
Umushoramari akaba n’umukinnyi wa filime, Alliah Cool yasabye ko bamufasha guhura n’umuryango w’abana bakomeje gucicikana mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga, bavuga agahinda baterwa n’ubuzima bubi babayemo.
Ni amashusho yo mu kiganiro uyu umwana ukuri muto yagiranye na ‘Urugendo TV’, aho yasobanuraga uburyo we n’abavandimwe be babayeho mu buzima bushaririye ku buryo no kubona ibyo kurya ari ikibazo gikomeye, aho barya rimwe mu minsi ibiri.
Uwo mwana avuga ko ababyeyi babo babataye mu nzu bonyine, ndetse iyo nzu nayo ikaba yarangiritse ku buryo iyo imvura iguye banyagirwa.
Alliah Cool akibona ayo mashusho yagize ati “Mumfashe kubabona ndabinginze!”
