Umuhanzi muneza Christopher wamaze gushyira hanze album ye nshya yise H2O ikaba ari na album ari kwamamaza muri iyi minsi yagarutse kubamufashije kugaruka mu muziki kuko yamaze igihe yarafashe umwanzuro wo kureka gukora umuziki maze akigira mubindi.
Umuhanzi Christopher kandi yagarutse kubahanzi bamufashije kugaruka mu muziki abo ngo barimo n’umuhanzi bruce mellodie bahaze bahanganye mu muziki maze avugako bruce mellodie mukumugarura kwe habaga harimo no kumwiyemeraho.
Yagize ati Bruce Mellodie afite ukuntu yiyemera kuburyo kuburyo niyo agufasha abakubwira amagambo y’ubushotoranyi aha yagize ati” bruce mellodie yarambwiraga ngo ngwino mu muziki nkeneye umuntu duhangana kandi murusha nkuko nakurushaga ati nkumva binteye umujinya.
Ariko kandi Christopher avugako ashima uruhare rwa bruce mellodie mu kugaruka mu muziki kwe kuko we nabandi barimo Bernard, mico the best nop jah na Element bamubaye hafi cyane ibyatumye yoro herwa no kugaruka kuko indirimbo ye yayikoze hari abantu benshi biteguye kuyi posting no kumushyigikira kugirango igere kure.
Ibi yabivugiye kuri live ya dumba aho bakoze ikiganiro cyamasaha menshi cyanagarutse kumubano we na kina music yahozemo maze Christopher avugako kina munsic ntakibazo bafitanye kuko ari n’umuryango kuri we.
Christopher kandi yagarutse kumubano we n’inkumi maze avugako ubu ntamukunzi afite ariko amushaka ndetse ko amushaka cyane kuko amaze imyaka igera muri ine yose ntamukunzi afite ibi rero ngo birahagije kugirango abe yashaka undi mukunzi.
Iyi album ye iriho indirimbo ikenda zose avugako bitondeye kuzitoranya bityo akaba atabasha gusobanura ngo inziza ni iyihe ? kuko zose abona zifite umwihariko wazo ndetse zose zisobanuye byinshi kuri we.
Christopher yavuzeko kwiyemera kwa bruce mellodie ari ingenzi cyane kuko bituma agaragaza urwego rwe kandi urwego rwe ntirworoshye bityo akaba amushimira ko yamufashije kwiyibuka no gutuma agaruka mu muziki no mubuzima bwagihanzi muri rusange.
Christopher yatangajeko mumpeshyi y’uyu mwaka azashyira hanze indirimbo zirimo izoyakoranye n’abahanzi bo muburengerazuba bwa Africa bagera kuri batatu ndetse hakaba harinabo bahoranye bahano murwanda ariko atahita atangaza kuko atazi nib abo bakunda guta batangazwa ataribo babigizemo uruhare.

