Miss Mutesi jolly yacyeje Minister Paula.

Nyampinga w’u rwanda wa 2016 Miss Mutesi Jolly yagarutse ku buhanga buhambaye bwa Minister avugako abaye afite inka yayimuha mu rwego rwo kugaragaza ko ashima kandi yemerako ari umuhanga cyane.

ni nyuma y’uko mu rwanda nkibisanzwe buri mwaka haba hateganyijwe inama y’umushyikirano maze abayobozi bakomeye bakagaragaza aho bageze besa imihigo muri bwa budasa bw’abanyarwanda ni muri urwo rwogo minister w’ikoranabuhanga Paula nawe yafashe umwanya akavuga aho urwanda rugeze mwikoranabuhanga.

uyu mu minister rero yanasobanuye impamvu abakoresha imbuga nkoranyambaga mu rwanda batemerewe kubihemberwa ibyarangiye bitwawe nkumukoro wa buri umwe wari muri iyo nama kuko byagaragaye ko impamvu nyamukuru ari uko abashoramari bo murwanda badakunda kwamamaza ibikorwa byabo bigatuma google ibonako murwanda atari ahantu heza ho gukorera business.

gusa uburyo yabisobanuye byagaragaje ubuhanga bukomeye Miss Mutesi Jolly yishimiye maze abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze abinyuza mu bryo bwo gutebya asabako uwitwa ngabo wo mu bigogwe yamuha inka maze nawe akayihera Minister Paulla kuko ubuhangabwe bukomeje kumukora ku mutima.

ni mugihe kandi minisiteri yikorana buhanga mu rwanda ari imwe muri minisiteri zishobora kwikomanga mugatuza zikavugako zikora neza kuko birigaragaza cyane byumwihariko hashingiwe ku kuba byibuze nonaha mu rwanda muri buri murenge hari interineti kandi ikora neza abantu bashobora gukoresha nubwo hakirimo ikibazo cyuko abakoresha imbuga nkoranyambaga batabihemberwa ariko dushingiye kukiganiro cyatangiwe muri iriya nama bigaragarako hari ikizere cyuko bitazatinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *