Byinshi ku gisigo Rumaga yakoreye abanyempano bahatana ngo bamenyekana

Umusizi Rumaga Junior avuga ko akora igisigo Inzira y’umusaraba yari amaze igihe atekereza uburyo abanyempano banyura mu nzira igoye mbere y’uko impano zabo zimenyekana agikora mu rwego rwo kubatera imbaraga.

Ni igisigo yafatanyije na Kivumbi King kikaba kimaze amasaha make ku mbuga zicuruza umuziki.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya Rumaga yavuze ko igitekerezo cy’icyo gisigo cyaturutse ku buryo abantu bishimira kubona intsinzi y’abanyempano ariko batazi inzira igoye yasanishije no kubambwa baba baraciyemo.

Yagize ati: “Ni igitekerezo nari maranye iminsi cyo kwibaza ubuzima impano zinyuramo kugira ngo zigere ku rwego abantu babana ko zatanze umusaruro.”

Akomeza avuga ko mu rugendo rwo gukuza impano iyo ari yo yose nyirayo abanza kugira imvune zitandukanye ndetse hari n’izipfira mu nzira rubanda ntibazimenye.

Ati: “Bamwe tubona impano nk’ururabo twamaze kubumbura ariko rutinda ku gitaka ninako izo mpano bigenda zigeragezwa na byinshi.Iyo nzira ni yo twise inzira y’umusaraba, impano inyura mu biyigora byinshi ku buryo kugira ngo izuke ubanza kubambwa.”

Icyakora Rumaga avuga ko akora icyo gisigo yari agamije guhumuriza abanyempano bacibwa intege n’ibyo byose ababwira ko batibereyeho hari benshi babereyeho kubera impano zabo.

Ati:” Ntucike intege, kuko ntabwo ari wowe gusa wibereyeho hari abantu ubereyeho.Nko mu gice ndirimbamo cyanjye, nerekana y’uko nubwo bamwe nabona y’uko hari aho ibintu bigeze bitewe n’uko bakubona ariko hari igihe wowe uba ubona inzozi zawe uba utaranazitangira.”

Agaruka ku buryo yahisemo gukorana icyo gisigo na Kivumbi, Rumaga yavuze ko byatangiye ari igitekerezo nyuma akaza kubyanzura.

Ati:” Nabanje kugira igitekerezo uko nakomezaga kubitekerezaho ninako natekerezaga kubo tuzagifatanya ntekereza Kivumbi na we amfasha gufata umwanzuro.”

Abajijwe uko afata Kivumbi mu bijyanye n’imikoranire Rumaga yavuze ko ari umuhanzi mwiza byagera ku busizi akaba mwiza kurushaho, Rumaga avuga ko yamenyanye na Kivumbi kuva mu 2018, ubwo bari basangiye ubujyanama ‘ ‘Management’ agashimangira ko kuva ubwo umubano wabo wakomeje kuba ntamakemwa kugeza ubu.

Rumaga akoze igisigo Inzira y’Umusaraba nyuma y’iminsi mike agiranye amasezerano n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bukamuha umusozi wa Kiruri ufatwa nk’igicumbi cy’abasizi kugira ngo awubyaze umusaruro binyuze muri sosiyete ye Siga Rwanda.

Rumaga n’itsinda rigari bafatanya kandi barimo kwitegura Iserukiramuco ngarukamwaka rihuriza hamwe abakora ubusizi n’ubundi buhanzi biteganyijwe ko rizajya ribera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Igisigo cya Tumagana Kivumbi kigamije gutera intege abanyemano bahitana ngo bamenyekane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *