Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda usoje inshingano

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, usoje inshingano ze.

Umukuru w’Igihugu yamwakiriye ku gicamunsi cyo ku wa 6 Gashyantare 2026, nk’uko Ibiro bya Perezida byabitangaje.

Perezida Kagame na Ambasaderi Luisa Maria Machado da Palma Fragoso baganiriye ku mubano ukomeye u Rwanda n’iki gihugu cyo mu majyepfo y’u Burayi bifitanye.

Ambasaderi Luisa Maria Machado da Palma Fragoso yatangiye inshingano zo guhagararira u Rwanda ku wa 7 Gashyantare 2023, afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Icyo gihe yari muri ba ambasaderi 14 bakiriwe na Perezida Kagame bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ugenda utera imbere hakiri byinshi ibihugu byombi bishobora gufatanyamo.

Yagize ati “Mu myaka tumaze hano umubano w’ibihugu byombi washingiye ku iterambere rigaragara ariko haracyari byinshi dushobora gukorana mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubuhinzi n’uburezi twizeye ko tuzagira amahirwe yo guteza imbere ubufatanye muri izo nzego mu myaka iri imbere.”

U Rwanda na Portugal ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano uhamye watangiye ku wa 12 Gashyanyare 1976.

Icyo gihe Ambasaderi wa mbere Portugal wohereje mu Rwanda yari António Baptista Martins, wari ufite ibiro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yatangiye inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda ku wa 25 Mutarama 1977.

Portugal inafite ishoramari rinini mu Rwanda. Nko mu 2017 yari ku isonga mu ishoramari ry’abanyamahanga ryanditswe mu Rwanda kikaba cyari cyihariye 23,8%.

Icyo gihe Portugal yari yashoye miliyoni 398 z’Amadolari ya Amerika ikurikiwe n’u Bwongereza bwari bwashoye miliyoni 203,1 z’Amadolari.

Ubu Ambasaderi Nkurikiyimfura François usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bufaransa ni we unaruhagarariye muri Portugal guhera mu 2023.

Perezida Kagame yaganiriye na Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, ku iterambere ry’ibihugu byombi

Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, usoje inshingano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *