iShowSpeed yahuye n’uruvagusenya muri Egiputa

Kimenyabose mu gukora live kuri YouTube, iShowSpeed, yahuye n’uruvagusenya muri Egiputa ubwo livestream ye yakoze i Cairo yasibwaga kubera gukoresha umuziki urimo copyright.
Nyuma yo gusibwa kw’iyo live, iShowSpeed yasobanuye ukuri ku byabaye abinyujije muri Sahara stream yari arimo akorera muri Algeria. Yavuze ko mu mpera z’iyo livestream ya Cairo yakodesheje ubwato bwigenga agira urugendo rwo kwidagadura, abanza no kubaza niba umuziki bacurangaga ushobora gutera ibibazo bya copyright. Yabwiwe ko nta kibazo gihari, live irakomeza.
Gusa amaze gusoza livestream, yatunguwe no kubona ko umuhanzi umwe wo mu Misiri yari yayireze copyright agamije kwiharira amafaranga y’amatangazo yose yari kuyivamo.
Icyakora, uwo muhanzi ntiyari azi ko kuri YouTube nyiri video yemerewe gukuraho cyangwa gusimbuza ibice birimo copyright. iShowSpeed yahise akuraho amajwi y’umuziki wavuzweho copyright, ashyiramo umuziki wa YouTube utagira copyright, maze asubiza video kuri YouTube.
Ibi byatumye mu minota ya nyuma y’iyo livestream ya Cairo humvikana umuziki usanzwe wo mu bubiko bwa YouTube, mu gihe ijwi rya iShowSpeed ry’umwimerere ryari ryacecetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *