Cristiano Ronaldo ukomeje kwivumbura yasabwe kujya amenya ibyo mu ikipe ye

Critiano Ronaldo ukomeje kwivumbura yanga gukinira Al Nassr, shampiyona ya Arabia Saudite yamubwiye kujya amenya ibyo mu ikipe ye.

Public Investment Fund ni Ikigo cya Leta ya Arabia Saudite kigenzura amakipe ane akomeye yo muri iki gihugu ariyo; Al Hilal, Al Nassr, Al Ahli na Al Ittihad. Ronaldo ashinja iki kigo kwita ku yandi makipe cyane nka Al Hilal kikayiha amafaranga menshi yo kugura abakinnyi.

Ni nyuma y’uko Al Hilal iheruka gusinyisha Karim Benzema mu gihe Al Nassr yo ititabwaho ngo ihabwe amafaranga yo kugura abakinnyi nayo ikomere ibe yakwegukana igikombe cya shampiyona.

Ibi ni byo byatumye uyu mukinnyi uri mu bafatwa nka nimero ya mbere ku Isi, yanga gukina umukino Al Nassr iheuruka gukina ku wa Mbere ndetse nta nubwo ari bugaragare ku mukino iri bukinemo na Al Ittihad kuri uyu wa Gatanu.

Kuri ubu shampiyona ya Arabia Saudite yabwiye Cristiano ko agomba kumenya ibyo mu ikipe ye. Iti: ”Cristiano yakoranye byuzuye na Al Nassr kuva yahagera kandi yagize uruhare runini mu iterambere ry’ikipe n’intego zayo. Kimwe n’abandi bakinnyi bakomeye, arashaka gutsinda. Ariko nta muntu ku giti cye nubwo yaba afite agaciro gakomeye ugena ibyemezo bitari ibyo mu ikipe  ye.”

Bivugwa mu gihe nta gihundutse, Cristiano Ronaldo azava muri Al Nassr nubwo akiyifiye amasezerano y’umwaka n’igice. Kuva Ronaldo yagera muri iyi kipe amaze gutwarana nayo igikombe kimwe kandi na cyo ntabwo kibarwa na FIFA.


Cristiano Ronaldo yabwiye kumenya ibyo mu ikipe ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *