Zari Hassan yiyamye abagore bakomeje kumworohereza ubutumwa bumusaba ibisobanuro byimbitse ku by’urukundo rw’muhungu we w’imfura, Pinto Ntale uri gukundana n’umukobwa w’umuzungu.
Mu mashusho akomeje gukwirakwira cyane kuri interineti, Zari yumvikanye asaba abagore kureka kuvuga ku muhungu we, ndetse anahishura ko atakiboneka kuko ari hafi kurushinga.
Yagize ati “Umuhungu wanjye ari hafi kurongora, akunda umukobwa w’umuzungu. Si ivangura, ni uko ari byo akunda. Abantu bakunda abo bashaka. Njye nkunda abasore bakiri bato, we akunda abazungu.”
Zari yakomeje avuga ko amaze kubona abagore benshi bamwohereza ubutumwa bwihariye bamubaza cyangwa bashaka kwegera Pinto, bityo akaba yarafashe icyemezo cyo kubaburira bwa nyuma.
Yavuze ko ubutaha uzamwandikira amubaza amakuru ku muhungu we azajya amutangaza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo amushyire ahabona.
Ibi Zari abitangaje nyuma yo kwizihiza isabukuru y’umuhungu we Pinto mu buryo budasanzwe, aho yamugeneye impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Mercedes Benz E-Class ifite ibara ry’umweru.
Yahishuye ko kugira ngo amutungure, yamubeshye ko bagiye kureba inzu izajya ikoreramo sosiyete ye nshya y’ibikoresho yari amaze kwandikisha, ageze aho ahasanga imodoka.
.
Si ibyo gusa, kuko Pinto aherutse no gushimisha benshi mu bakurikira indirimbo ze nyuma yo kwerekana ku mugaragaro ko yabatijwe ubwo yagezaga imyaka 21.
