Kamikaze Dorcas ni umwe mu byamamare byatashye ubukwe bwa Niyo Bosco n’umukunzi we Irena Mukamisha ni ubukwe bwari bwiza cyane ko n’umuhanzi Bruce Mellodie yaburirimbye mo.
Benshi mu batashye ubu bukwe harimo n’umuramyi kamikazi Dorcas wishimiwe cyane kubera uburyo yari yambaye neza cyane
Ni nyuma yuko aba bahanzi vestine na Dorcas bemeje bidasubirwaho ko batakibarizwa mw’itorero rya APDEPER byatumye batangira guhindura nuko bagaragaraga by’umwihariko imyambarire, insokozo n’ibindi bari bazitiweho ubwo bari bakiri muri APEPR.
Nkibisanzwe abenshi bari biteguye kongera kubonera hano vestine ariko ntibyakunze cyane ko kuva bava muri Canada gukorerayo ibitaramo vestine ntiyongeye kugaragara mu ruhame gusa ahobiri ngombwa Dorcas arahaba kandi akagerageza kuziba icyuho.
Kuri uburero byari ugutaha ubukwe bw’uvandimwe wabo niyo bosco bivugwako ari nawe wateye intege Irene Murindahabi zo gufasha aba bakobwa mu muziki kuko yamaze kubumva akabakunda ndetse akanabaha indirimbo ya mbere bajyanye muri studio yitwa papa nubwo bitagenze neza bagahitamo kubanza gushyira hanze iyitwa Nahawe ijambo.
Niyo bosco rero avuze byinshi ku muziki w’aba bakobwa kuko nindirimbo zabo nyinshi basohora niwe uba wazibandikiye.
Niyo Bosco tumwifurize urugo ruhire.

murakoze kubana natwe