Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imiryango 899 ituye ahashyira ubuzima mu kaga itarubakirwa, mu gihe igera ku 1996 ituye mu nzu zangiritse zikeneye gusanwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE agaragaza ko hakiri gushakwa ubushobozi, kugira ngo iyi miryango yose ituzwe.
Ati “Twari dufite umuhigo wo kubakira imiryango 907, twabashije kubakiramo imiryango umunani hasigaye 899. Ni mu gihe kandi twahize gusana inzu z’imiryango 2055. Tumaze gusana inzu z’imiryango 59. Tubikora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, natwe turi gushaka ubushobozi bwo kugura amabati, kugira ngo izisigaye na zo zubakwe.”
Umwe mu babyeyi batujwe witwa Umutoni mu kiganiro na IGIHE yashimiye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwamubakiye, nyuma y’uko yari amaze igihe anyagirwa.
Ati “Ubu ndyamye heza, kandi bampaye n’ibikoresho birimo umufariso n’ibindi byibanze.”
Maniraguha Djamila ufite abana batanu, avuga ko ubuzima bwari bumugoye ku buryo yageze ubwo no gukodesha inzu y’ibihumbi 10 Frw bimunanira.
Ati “Abana bari baratatanye. Ubu ngiye kubagarura bajye mu ishuri, nanjye nkoreshe imbaraga mfite nkora nizigama niteze imbere.”
Iyi miryango ibarurwa ituye mu manegeka itandukanye niyasenyewe n’ibiza byibasiriye Rubavu muri Gicurasi 2023, kuko imirimo yo kubakira imiryango 870 yagizweho ingaruka n’ibi biza imirimo iri kugana ku musozo.
U Rwanda rugaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5,5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22,1.
