Icyamamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko ateganya kubaka inzu yo kujya aza kuruhukiramo mu Mujyi wa Kigali.
Ni ibyo yatangaje mu kiganiro yagiriye kuri The Long Form Podcast, ubwo aheruka i Kigali mu Kuboza 2025.
Uyu muhanzi yari yaje mu Rwanda mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka Isi bigamije gusangiza abakunzi be album yise ‘5ive’.
Igitaramo yakoreye i Kigali cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza 2025, cyari igitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’abakunzi be benshi.
Uyu muhanzi akomoka mu muryango ukomeye muri Nigeria, aho se umubyara Adedeji Adeleke ari rwiyemezamirimo ukomeye, mu gihe se wabo Adewale Adeleke ari umunyapolitiki wubashywe ndetse na Guverineri wa Leta ya Osun.
Davido avuga ko iyo aza kuba atarahisemo inzira y’umuziki, yari kwiyegurira ishoramari, kuko ari ryo yize mu mashuri makuru. Aho yize ibijyanye no gushora imari muri Kaminuza ya Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Rwego Sanny Ntayombya, Davido yavuze ko afite gahunda yo gushora imari mu rwego rw’amacumbi mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, aho yatangiye gutekereza ku buryo byashyirwa mu bikorwa.
Ati” Ndi gushaka ubutaka mu Rwanda. Ejo bundi nabwiraga inshuti yanjye ko nshaka ubutaka inaha, nkubaka mbere na mbere inzu yo kuruhukiramo ku buryo ndi ahantu mvuga nti ‘Ngiye i Kigali iminsi mike gutuza, kuruhuka no kugabanya umuvuduko w’amaraso’.”
Yakomeje avuga ko afite inzozi zo gushora imari mu bijyanye no kubaka amacumbi hirya no hino muri Afurika, by’umwihariko mu bihugu nka Ghana, Afurika y’Epfo, Nigeria ndetse n’ahandi.
Yasobanuye ko iyi mishinga azayihuza n’umuziki asanzwe akora, kuko asanzwe afite inzu itunganya umuziki ya BMW (Bad Boy Music Worldwide) ifasha abahanzi batandukanye, ndetse n’inzu itunganya amashusho n’ubugeni yitwa Coco House.
Byongeye kandi, Davido akorana n’ibigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga abyamamariza mu buryo buhoraho, birimo Martell, Puma, Pepsi, MTN, Spiro n’ibindi.
Davido abarirwa mu bahanzi batunze agatubutse ku mugabane wa Afurika, aho agaciro k’umutungo we (net worth) kagereranywa hagati ya miliyoni 40 na 50 z’amadolari ya Amerika.

