Umuyobozi wa Uganda Airlines yegujwe, Mwenda amuvumira ku gahera

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yafashe icyemezo cyo kweguza Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Jenifer Bamuturaki, nyuma y’igihe kirekire avugwaho imiyoborere mibi ishyira iyi sosiyete mu bihombo.

Uyu Mukuru w’Igihugu yafashe icyemezo cyo kweguza Bamuturaki nyuma y’inama yamuhuje n’abayobozi bo muri iyi sosiyete muri Nzeri 2025, yaganiriwemo ibibazo byinshi biyugarije birimo guha akazi abatujuje ibisabwa no kwishyura abayobozi bakuru amafaranga y’umurengera.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko ubwo iyo nama yari ikomeje, Perezida Museveni yasabye Bamuturaki gusohoka, amumenyesha ko we adakenewe bitewe n’amafuti amaze igihe kinini avugwaho kandi ko iminsi asigaje muri iyi sosiyete ari mike.

Ku wa 2 Gashyantare 2026, Bamuturaki yamenyesheje abo bakorana muri iyi sosiyete ko iminsi ye muri iyi sosiyete iri kurangira, bityo ko uwaba yujujije ibisabwa yazatanga ibyangombwa kugira ngo ahatanire ayo mahirwe.

Bamuturaki yagize ati “Inama y’Ubutegetsi izashyira ku isoko umwanya w’Umuyobozi Mukuru vuba, kandi abujuje ibisabwa ndabashishikariza kwandika musaba aka kazi.”

Umunyamakuru Andrew Mwenda usanzwe ari inshuti y’umuryango wa Museveni, yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba yatabaye iyi sosiyete, akirukana umuyobozi wamunzwe na ruswa kandi udashoboye.

Mwenda yagaragaje ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize uruhare mu cyemezo cyo kwirukana Bamuturaki.

Ati “Ndagira ngo nshimire Kaguta Museveni ku bwo gutabara Uganda Airlines, yirukana Umuyobozi Mukuru wamunzwe na ruswa kandi udashoboye. Ndanashimira Muhoozi Kainerugaba ku bwo kwinjira muri iki kibazo mu buryo bufatika.”

Uyu munyamakuru yatangaje ko hari abakozi ba Uganda Airlines birukanywe na Bamuturaki kandi barakoraga neza. Yagaragaje ko bazasubizwa mu kazi, abatanze amakuru y’imikorere mibi yo muri iyi sosiyete bagororerwe ariko ko abakozi nabi bo bazabiryozwa.

Ubugenzuzi bw’imari bwakozwe muri Uganda Airlines bugaragaza ko yahombye miliyari 500 z’Amashilingi (miliyari 204,7 Frw) mu myaka ibiri ishize.

Biri kuvugwa ko Gilma Wake uteganya kuva mu buyobozi bukuru bwa Ethiopian Airlines muri Kamena 2026, ari we ushobora gusimbura Bamuturaki muri Uganda Airlines kugira ngo afashe iyi sosiyete y’i Kampala kubaka ubudahangarwa.

Jenifer Bamuturaki yamenyeshejwe ko yegujwe, asezera ku bo bakorana

Andrew Mwenda yagaragaje ko kweguza Bamuturaki ari inkuru nziza ku baturage ba Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *