Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje impinduka ikomeye muri politiki yazo ku bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bihanganye n’inyeshyamba z’Abayisilamu, kandi bifite za guverinoma za gisirikare zahagaritse ubufatanye mu by’umutekano n’Ubufaransa zikiyegereza u Burusiya.
Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga (State Department) byatangaje ko Nick Checker, umukuru w’ishami rishinzwe Afurika, azasura umurwa mukuru wa Mali, Bamako, agamije kugeza ku bakuru b’iki gihugu ubutumwa bw’uko Amerika “yubaha ubwigenge bwa Mali” no gutangiza “inzira nshya” mu mubano w’ibihugu byombi, hibukwa kandi ko habayeho “amakosa ya politiki mu bihe byashize”.
ibi kandi niko bimeze ku bihugu bituranyi bya Mali nka Burkina Faso, Nigeri n’ibindi biri kugerageza kwiyomora kubufaransa ariko Amerika ikaba ihangayikishijwe nuko biri kuva ku bufaransa byerekeza ku burusiya umwanzi ukomeye wa America ndetse icyo ni ikibazo gishobora gutuma abayobozi ba America badasinzira.
niyo mpamvu intumwa za Trump zigiye kwerekeza muri kiriya gice kugirango zirebe niba hari icyakorwa cyaca inege imikoranire ya biriya bihugu na Russia.
