Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye kwitabaza inkiko nyuma y’aho umunyarwenya Trevor Noah, avuze ko yasuye Jeffrey Epstein wahamijwe ibyaha byo gusambanya abana.
Mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy, byabereye i Los Angeles mu ijoro ryo ku Cyumweru, Trevor Noah wari ubiyoboye yumvikanye avuga ko Trump yari afitanye umubano na Epstein.
Nyuma y’uko Billie Eilish yari amaze kwegukana igihembo cy’indirimbo y’umwaka, Trevor Noah, yateye urwenya rwumvikanyemo kwibasira Perezida Trump.
Uyu mugabo yagize ati “Uracyegukanye, indirimbo y’umwaka! ishyuka Billie Eilish. Iki ni igihembo cya Grammy buri muhanzi aba ashaka ku rugero Trump ashakaho Greenland, kandi ni ibintu byumvikana kubera ko kuva Epstein yapfa, akeneye ikirwa gishya cyo gusohokeraho ari kumwe na Bill Clinton.”
Aya magambo ya Trevor Noah yarakaje Trump, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, avuga ko ashobora kujyana uyu munyarwenya mu nkiko.
Ati “Noah yavuze ibintu bitari ukuri kuri njye, ko Donald Trump na Bill Clinton bageze ku kirwa cya Epstein. Ni ibinyoma‼! Ntabwo navugira Bill Clinton, ariko njye ntabwo nigeze ngera ku kirwa cya Epstein, cyangwa aho ariho hose hafi yacyo. Uretse iri joro, nta wundi muntu wigeze anshinja kuba narahageze.”
Yakomeje avuga ko Trevor Noah ari umurwayi wo mu mutwe, ndetse ashobora kumujyana mu nkiko.
Ati “Noah ni umuntu udafite icyo yagezeho, byaba byiza atangaje ukuri kandi vuba bishoboka. Bisa nk’aho ngiye kohereza abanyamategeko banjye ngo batange ikirego uyu murwayi wo mu mutwe udafite impano na gato […] Noah witegure tugiye guhangana.”
Ikirwa Trevor Noah yavuze cyarikoroje ni icyitwa Little Saint James giherereye muri Caraïbes. Mbere y’uko Epstein apfa mu 2019 cyari icye.
Bivugwa ko iki kirwa ari cyo yakoreyeho ibyaha byo gusambanya abana no kubacuruza, binyuze mu banyepolitike bakomeye n’abanyemari bagiye bamusura kuri iki kirwa.
Trump yemera ko yigeze kuba inshuti na Epstein, ariko ko nta ruhare afite mu byaha uyu mugabo ashinjwa, ndetse ko umubano wabo waje kurangira, nyuma yo kubona ko uyu mugabo adashobotse.

