Iyo afunzwe, imusanga kuri kasho; Inka itangaje y’Umunyarwandakazi uba mu Burundi

Umunyarwandakazi Annonciata Mukagahutu umaze imyaka 42 mu Burundi yatangaje ko afite inka itajya mu kiziriko kuko yiragira ikicyura kandi ko inshuro nyinshi yafunzwe kubera kubeshyerwa ko yonnye imyaka y’abaturage, yamusanze kuri kasho.

Mukagahutu atuye muri Komini Rumonge mu Ntara ya Burunga mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi. Amaze igihe kinini akora ubworozi bw’inka ndetse n’ubuhinzi.

Inka Mukagahutu yoroye zose zifite amazina ashushanya imyitwarire myiza iziranga n’akamaro zifitiye abaturage. Iyo yo imaze kubyara inshuro esheshatu, yayise “Biriri Birira mu Cyakunze Abana Bakaririmba’.

Mu kiganiro na Akeza TV, uyu Munyarwandakazi yasobanuye ko iyi nka iba yonyine kuko iyo igerageje kwegera ngenzi zazo, zirayica. Ngo igira gahunda isobanutse kuko ihaguruka saa kumi n’ebyiri z’igitondo, igataha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba iyo igiye konsa iyayo.

Ati “Erega ntirara mu ruhongore! Irara kuri icyo giti kiri aha inyuma. Kuko ziyibonye, zihita ziyirya, zihita ziyica. Mpitamo rero ko yaba ukwayo.”

Mukagahutu asobanura ko kubera ko iyi nka yiragira ikicyura, abaturage bayibeshyera ko ibonera imyaka, bakamurihisha. Umunsi umwe yigeze kwishyura ibihumbi 200 Fbu, undi yishyura ibihumbi 500 Fbu, ariko ibyo ntibyamubujije kuyireka ikisanzura.

Umuturanyi wa Mukagahutu yasobanuye ko yishyura aya mafaranga ku maherere, kuko inka z’abandi ari zo zona imyaka, ayo makosa akagerekwa kuri uyu Munyarwandakazi.

Ati “Twarajyanye ahantu kuri Izere, bavuga ko inka ye ari yo yahonnye. Amaze kwishyura ibihumbi 500, twasanze atari yo yariye ibigori byo hepfo kuri Izere kuri Tanganyika.”

Undi muturanyi we yagize ati “Iyo afunzwe kuri burigade, ijya kumushakayo, ikaryamayo, nta n’umwe ihungabanya mu muhanda, ikajya kurisha, ikagaruka kuharyama kugeza atashye.”

Uyu Munyarwandakazi yatangaje ko inshuro zose yafunzwe, azira ibirego byavugaga ko iyi nka yonnye, yabaga iri kumwe na we kuri kasho kandi ko yahabyariye inshuro eshanu.

Yagize ati “Erega n’iyo bamfunze tuba turi kumwe. Iba iri muri burigade kandi ibyarira muri burigade, ibyariyeyo gatanu.”

Perezida w’u Burundi yatanze ibwiriza ribuza aborozi kuragira inka ku gasozi. Mukagahutu yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo kuyizirika ariko yanga kurisha ibyo yayihaga, abonye ko ishobora gupfa arayirekura.

Mukagahutu ntabona ko hari uwamukuraho iyi nka kuko amafaranga yakwemera kwishyurwa kugira ngo ayitange ni miliyoni 20 Fbu. Ku batekereza ko azayishyingura nipfa, arabihakana, akemeza ko azayigurisha abarya inyama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *