Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza bw’u Rwanda, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko gukomeza kwihatira kugira imyitwarire myiza birinda ruswa n’ibindi bituma badashyira mu bikorwa inshingano zabo, agaragaza ko ku byubahiriza ari ingenzi mu gutanga ubutabera buboneye kandi bwizewe.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza n’abanditsi mu nkiko z’ibanze n’iz’isumbuye bagera kuri 62.
Yabibukije ko mu nkiko haba hari impande ebyiri ziburana, hakabaho utsinda n’utsindwa, ariko ashimangira ko mu byo bakora byose bagomba gukurikiza amategeko, imirongo igenga itangwa ry’ubutabera n’umuco w’Igihugu.
Yavuze ko abanditsi b’inkiko bafatwa nk’umutima w’inkiko, kuko ari bo bahuza abaturage n’abacamanza, bityo uruhare rwabo rukaba rukomeye.
Ati: “Kugira ngo urwego rw’ubucamanza rugire urufatiro rukomeye, ni uko mugenda mugera ku zindi ntera z’ubucamanza”.
Yibukije kandi ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gushyira imbaraga mu gutuma Abanyarwanda bagirira icyizere urwego rw’ubucamanza bityo bakwiye guharanira ko ubutabera butangwa neza.
Ati: “Ubucamanza bukwiye kugira isura nziza ku bo bugenewe. Mumaze iminsi mukurikira amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye.
Ruswa ndagira ngo muyirinde ndetse uwo igaragayeho nta kindi dutekereza uretse kumukura mu bandi tukamusezerera.”
Yabibukije ko bakiri bato, bityo bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati: “Ntabwo waca urubanza witwara nabi nawe. Uteshutse na we ingaruka zimugeraho. Twagiye tubiganira na bagenzi banyu hari abitwara nabi mu baburanyi, abandi bakitwara nabi muri bagenzi babo.”
Yongeye kwibutsa ko imyitwarire mibi y’abacamanza igira ingaruka ku rwego rw’ubucamanza muri rusange, bikagera no kuri Guverinoma.
Yabifurije akazi keza, anasaba imiryango yabo gukomeza kubashyigikira, ndetse agaragaza ko bakora akazi k’ingirakamaro ku gihugu kandi gakorerwa hose.
Muri abo bacamanza n’abanditsi b’inkiko 62, barimo abacamanza 25 n’abanditsi 37, binjiye mu nshingano nshya barimo abinjiye mu mwuga bwa mbere n’abandi bahawe izisumbuyeho.
