Umuhanzi w’icyamamare mpuzamahanga Akon Thiam n’umugore we Tomeka Thiam bagannye inkiko basaba gatanya, bikavugwa ko umugore ariwe watanze impapuro zisaba gatanya mu gihe baburaga iminsi ine gusa kugira ngo buzuze imyaka 29 babanye.
Aba bombi bafashe uwo mwanzuro nyuma y’ibibazo byagiye byumvikana mu mubano wabo, nk’uko bishimangiwe n’umugore ubwo yatangaga impamvu zo gusaba gatanya, avuga ko intandaro yo gufata icyo cyemezo ari ibibazo by’umubano muke bananiwe kutumvikanaho bihora hagati ye na Akon.
Nk’uko ikinyamakuru The Express Tribune kibitangaza, kigaragaza ko Tomeka yamaze gushyikiriza impapuro zisaba gatanya urukiko ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2025.
Muri izo mpapuro, Tomeka yagaragaje ibyifuzo bye, harimo ko bombi bahabwa uburenganzira bwo kurera umwana wabo w’imyaka 17 (joint legal custody). Ikindi kandi yifuza ko ari we wakomeza kubana n’umwana kuko asaba uburenganzira bwo kumurera mu buzima bwa buri munsi.
Tomeka kandi yasabye miliyoni 100 z’Amayero, avuga ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bwa Akon bwuzuye ibikorwa by’ubucuruzi, imitungo itimukanwa, ndetse n’umushinga we uzwi cyane Akon Lighting Africa.
Icyakora amakuru aturuka ku bakoze iperereza ku mitungo ya Akon bagaragaje ko uyu muhanzi nta mitungo imwanditseho afite, ariko inshuti ze ngo zagaragaje ko igice kinini cy’imari ye gishobora kuba cyanditse ku izina rya nyina, bikaba aribyo batekereza ko ashobora kuba yarimuriye umutungo we ahandi kugira ngo awurinde ibibazo nk’ibyo.
Abahanga mu by’amategeko bavuga ko kuba nta mutungo ugaragara wanditse mu mazina bwite ya Akon bishobora kugorana ko ibyo umugore we yifuza byubahirizwa.Nubwo bimeze gutyo, Akon n’itsinda rimuhagaragariye ntacyo baratangaza ku bijyanye n’uru rubanza.
Ubusanzwe Akon, witwa Aliaune Thiam, yamenyekanye cyane mu myaka ya za 2000 kubera indirimbo zirimo Locked Up, Lonely, Don’t Matter n’izindi.