Miss Nyambo umwa mu bakobwa bakomeye cyane muri cinema nyarwanda muri iyi minsi ni mwe mu batashye ubukwe bwa Micky bwabaye ku wa 1 Gashyandare 2026 cyane ko basanzwe bakinana mu mafilme menshi anyura kuri youtube by’umwihariko azinyura ku muyoboro wa youtube witwa Killaman Empire ndetse na Bigmind Empire.
Miss nyambo ni umwe mu bakobwa bambariye Micky ubwo rero byari mu mwanya wo kugira icyo wabwira abageni Miss nyambo yateruye ati”Micky uzabyari uheke uzabyare hungu na kobwa kandi muzahze amata kuruhimbi.
Yakomeje avugako akunda Micky cyane ndetse akomoza ku kuba barabanye ubwo micky yari akirwana n’ubuzima ariko ashimangira uko Micky ari umwana mwiza
Aya magambo yakiriwe neza na Micky maze biramurenga araturika ararira bitewe namagambo Miss nyambo yamubwiraga kubera uko yari meza kandi aryohereye.
Ubundi rero Micky yavuye mu buzima buzi ubwo yahuraga na Nyambo kuko nyambo barahuye baba inshuti maze baratangira barabana ndetse nyambo amufata neza aramugaburira aramwambika ndetse banatangira kugendana ari naho Killaman yamuboneye hanyuma agatangira gukina filime ndetse kugeza none yarongewe nibyo akora.
