Umupasiteri Kingsley Okonkwo wo muri Lagos (Nigeria) yavuze ku mpaka zatewe na tattoo yishyizeho ya Yohana 3:16 afite ku mubiri. Avuga ko iyo tattoo yabaye uburyo bushya bwo kugeza Ubutumwa bwiza ku bantu benshi, ku buryo mu masaha 24 gusa ubutumwa bwe bwageze ku bantu babarirwa muri za miliyoni binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mupasiteri yavuze ko intego ye atari ukwerekana imideli, ahubwo ko bwari uburyo bwo kwamamaza ubutumwa bwa Yesu mu buryo abantu benshi babubona kandi bakabuganiraho.
Nubwo hari abamushyigikiye bavuga ko uburyo bwose bwemewe igihe bugamije ivugabutumwa, hari n’abandi bagaragaje ko tattoo ku mupasiteri itari ikwiriye ku muco w’itorero.
Uyu mupasiteri yagaragaje ko ikigenzi ari ubutumwa, atari uburyo bwakoreshejwe, ashimangira ko Yohana 3:16 ari umurongo uvuga ku rukundo rw’Imana ku bantu bose.
ubu butumwa yatangaga rero kubatarabusoma bukaba bugira buti : ” kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
ni umurongo mwiza urushaho kurema ikizere mu mitima y’abakirisitu koko nibyiza kuwumenya no kuwuzirikana nkabantu bizera imana buri wese rero mukazike agira uburyo bwihariye anyuzamo ngo kagende neza nawe iki kigomba kuba ari igitekerezo cyihariye yagize kugirango ama Million y’abantu agerweho n’ubutumwa bw’Imana.
