Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bibukijwe agaciro k’igikombe cy’Intwari mbere yo guhura na Police FC ku mukino wa nyuma.
Ni imyitozo ya kurikiranywe na chairman w’iyi kipe Brig Gen Deo Rusanganwa.
Irangiye yaganirije abakinnyi aboneraho no kubagezaho ubutumwa bw’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe,Gen Mubarakh Muganga.
Muri ubu butumwa yabibukije ko intego y’iki gikombe dore ko gifite kinini kivuze ku ikipe y’ingabo z’igihugu.
Yagize ati:” Nje hano nzanye ubutumwa bwa CDS yantumye ngo mbahe ubu butumwa. Ejo mufite umukino ukomeye, ufite kinini uvuze ku ikipe yacu y’ingabo z’igihugu. Namwe tubaziho ubushobozi bwo gutsinda, ubwo bushobozi tuziko muzabugaragaza muri uriya mukino kandi twese tuzaba tubari inyuma nk’ibisanzwe.
Nziko muri kuganira hagati yanyu uko mwatwara iki gikombe kandi munaganirize abakinnyi bashya bagiye gukina iki gikombe bwa mbere mubereke agaciro ko kucyegukana, nk’ubuyobozi tuzi ibyo tubagomba natwe turiteguye kubakorera buri kimwe.”
Chairman wa APR FC ,Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko agendeye ku myitozo yabonye bakoze intsinzi iri imbere yabo.
Ati:”Nta gushidikanya ko ibyo mbonye hano mu myitozo aribyo muzaduha ejo. Nabonye imyitozo mukora mbona ko intsinzi iri imbere yanyu, kandi mu maze igihe mwerekana ko urwego rwanyu ruri hejuru. Twese ejo turabategereje ngo mutwereka ibindi birori mu kibuga, nk’abayobozi bakuru bantumye hano nziko nabo muzabibereka ku munsi wejo kandi nabo bariteguye kuko bazaba bareba uko mwitwara.”.
Yabifurije amahirwe:”Nakomeza mbifuriza amahirwe muri uyu mukino, mwongere mutange ibyishimo ku banyarwanda bose.”
Uyu umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2026 uzahuza APR FC na Police FC uteganyijwe kuri iki cyumweru kuri Stade Amahoro saa kumi nebyiri n’igice.

Chairman wa APR FC aganiriza abakinnyi mbere yo gucakirana na Police FC


Abakinnyi ba APR FC bibukijwe agaciro k’igikombe cy’Intwari
