Ati Abantu badahahira muri Super Maerket ni abakene

Uyu musore yitwa Chef Arsene. Ni umutetsi. Aherutse kwishongora ku banyarwanda badafite ubushobozi buhagije, avuga ko abantu badahahira muri Supermarket bafite ubushobozi buciriritse.

Atangaza ibyo, yari yashyize ho ifoto y’ibicuruzwa byo mu maguriro y’abifite ubwo nkawe, ni uko agira ati “Ibaze ko urinze ungana utyo utarahahira muri SUPERMARKET. Kubera iki.. Ubushobozi bwawe buracyari ubwo guhahira ku bazunguzayi”.

Yakomeje agira ati “Nababwira ngo mukore cyane ngo ndi kwiyemera. Ati mbwira aho uhahira nkubwire niba ukize cyangwa uri agakene kari aho.” Nyuma y’ubwo butumwa, abantu benshi biganjyemo abakire batari inkirabuheri baje kumugira inama, ni ucisha macye, bityo asaba imbabazi abo yishongoyeho.

Hagati aho muri gahunda yo kungurana ubumenyi, hari amagambo yakoreshejwe wenda bamwe batamenye neza. Ijambo Inkirabuheri ryakoreshejwe, risobanura umukire cyangwa uwiyita we w’umwiyemezi kandi usuzugura:

Iri jambo rishobora gukoreshwa ku muntu ukize vuba, usuzugura abakene, akerekana ko abakennye bazira amakosa yabo, akirengagiza abamugana cyangwa aho yavuye, cyangwa urangwa n’agasuzuguro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *