APR FC yanze kurekura Niyigena Clement wasinyiye Al Hilal SC

Ikipe ya APR FC yanze kurekura myugariro wayo, Niyigena Clement, wasinyiye Al Hilal SC, ikagaragaza ko ikimukeneye kandi nta gihe gihari cyo gushaka umusimbura we.

Ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, ni bwo Umutoza Mukuru wa Al-Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, yemeje ko bamaze gusinyisha uyu myugariro wakiniraga APR FC.

Nubwo yatangaje ibi ariko ubuyobozi bwa APR FC, bugaragaza ko butaramutanga kuko nta gihe gihagije bwabonye cyo kwiga ku busabe bwa Al Hilal SC.

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bwasanze kandi butabona umusimbura uri ku rwego nk’urwe, ndetse ari umwe mu batekerezwaho mu gihe iyi kipe izaba ikina amarushanwa mpuzamahanga, ireka kumurekura.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yanateguye amasezerano mashya agomba kongera mu gihe yagumana na APR FC, iri gushaka hasi hejuru Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ihanganiye n’amakipe arimo Al Hilal SC.

Niyigena uri mu bakinnyi bahembwa agatubutse mu Rwanda, ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho muri APR FC ndetse akaba ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Kamena 2024 muri APR FC, yari asigajemo amezi atanu, imwishyura ibihumbi 3500$ (5.106.405 Frw).

Bivugwa ko Al Hilal SC yifuzaga kumutangaho ibihumbi 120$, ku masezerano y’imyaka itatu n’igice, ikajya imuhemba ibihumbi 6$ buri kwezi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *