Ku wa 16 Mutarama 2026 nibwo umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no hanze y’u Rwanda Niyo Bosco yasabye akanakwa umukunziwe Irena Mukamisha.
Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare byinshi by’umwihariko abahanzi basanzwe bakorana n’uyu NIYO BOSCO mu muziki Nyarwanda cyane ko kubera ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo benshi usanga yarabandikiye indirimbo kandi zikamenyekana ibyo bakunze kwita (hit).
Muri bo rero harimo na BWIZA wanambariye abageni wabonagako bisaneza cyane ndetse aberewe cyane.
Amakuru dukesha 3DTV Rwanda ahamya ko mu minsi mike iri imbere uyu mwari w’u Rwanda Bwiza nawe azasabwa akanakobwa kuko ngo irembo ryo ryamaze gufatwa n’ubwo byose bikorwa mwibanga rikomeye.
Gusa Bwiza aherutse guca amarenga ko yaba agiye kuzahindura status ubwo izo nkuru zajyaga hanze nawe agahita ashyirahanze indirimbo ye yise “boda boda” aho aba avuga uko bavuzeko ntacyo yaboneye muri uyu muziki ndetse ko imyaka ishize ari itanu ntamukunzi hanyuma akavugako ubu yamubonye ndetse na boda boda bazambara bakigendera ntakibazo.
Ndetse nyuma yashyize hanze indi ndirimbo yise “waratwibutse “ iri mu zo kuramya no guhimbaza kuburyo ubyumvishe wumvako nawe ari mu mashimwe.
